Nta munsi w’ubusa Perezida Paul Kagame atibutsa Abanyarwanda ko hari ingamba ibihumbi barwanye bakazitsinda, ariko hakiri indi yo kugera ku gihugu giteye imbere, cyunze ubumwe kandi gitekanye.
Ubwo yari mu isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango Unity Club Intwararumuri, yavuze ko “Gutsinda intambara bivuze ko wamaze gutuza kubera ko wageze ku ntego wari ufite. Ni ukuvuga ngo igihugu gitekanye, gifite amajyambere, gifite ubumwe. Ntabwo turabigeraho, turi mu nzira nziza gusa.”
Iyi nzira nziza Perezida Kagame yavugaga iragoye kuyigeramo kuko bisaba ubwangamugayo, umuhate, kwihangana no kuba maso cyane, kuko urangaye gato watana.
Iyo usubije amaso inyuma, usanga hari intambara nyinshi Perezida Kagame yagiye arwana kandi akazitsinda, ari nabyo byagejeje igihugu mu nzira nziza.
Muri iyi nkuru, ntabwo dutinda ku ntambara y’amasasu yatumye igihugu kibohorwa, cyangwa yirukanye abanzi ku nkiko z’u Rwanda. Turagaruka ku zindi zatumye u Rwanda rugere aha.
Reka duhere ku kibazo gikomeye Kagame yahuye nacyo, ubwo ingabo yari ayoboye zari zimaze kubohora igihugu mu 1994. Habayeho kubohoza inzu zari zaratawe na benezo bagahunga, izindi ba nyirazo barishwe muri Jenoside.
Ku ruhande rumwe, byarumvikanaga ko umuntu atarara hanze areba inzu irimo ubusa.
Ku rundi ruhande ariko habayemo ukurengera gukomeye, ku buryo hari n’abavuga ko hari umusirikare washatse kubohoza BNR. Iyo ni Banki Nkuru y’u Rwanda.
Muri uku kubohoza hajemo n’ibindi bibazo, ugasanga abantu barahungutse, bagera aho bahoze batuye bagasanga mu nzu hagiyemo abandi.
Hari bamwe mu babohozaga, bakagerageza gushinja ba nyiri inzu ibyaha batakoze, ngo bakunde bifunge imitungo yabo. Gusa aba ni bake cyane.
Ntitwakwibagirwa n’ikibazo cy’induru mu miryango. Ugasanga umuntu yafashe imitungo ya benewabo azi ko bapfuye, bwacya akabona barahageze. Muri iki cyiciro hari abahimbye impapuro zo guhuguza imitungo y’abandi no kuyibanyaga.
Gukemura iki kibazo byari ingorabahizi.
Perezida Kagame yafashe icyemezo cyo gushishikariza abantu kubaka inzu zabo bwite, za sosiyete zishobora kubaka imidugudu zirabikangurirwa cyane. Kugira ngo bigire ingufu kandi abantu babikangukire, hatanzwe igihe ntarengwa cy’imyaka ibiri yo kubikora.
Hari aho byageze Kagame afata icyemezo cyo kubwira abakiri mu nzu babohoje kuzivamo. Yashyizemo n’ingufu za leta ngo bikorwe vuba. Iki kintu cyatumye benshi bamwijundika.
Iyo yari intambara ya mbere. Iya kabiri yo yari rurangiza kuko yashoboraga gusenya FPR Inkotanyi idasize n’igihugu.
Iyi nta yindi ni icyiswe ’Akazu k’i Gahini’ karimo abantu bahuriye kuri paruwasi y’abaporoso ya Gahini n’abo mu miryango yabo, bari bakomeye cyane muri politiki n’igisirikare icyo gihe.
Barimo Dr. Théogène Rudasingwa wayoboye Ibiro by’Umukuru w’Igihugu n’umuvandimwe we Gahima Gerard wabaye Umushinjacyaha Mukuru na Sam Nkusi wari muramu wabo ndetse yabaye minisitiri.
Harimo kandi (Rtd) Brig Gen Frank Rusagara, Tom Byabagamba wahoze ari colonel n’umugore we Mary Baine, Dr. Col Karemera Joseph n’abandi.
Hatangiye imico yo kwikubira imyanya myiza ihemba neza muri leta n’imitungo. Byarasakuje, bijya mu nama za FPR birananirana, birakururana. Aba bantu bari bakomeye muri politiki n’igisirikare ni nabo bazaga muri izo nama. Kagame yaje kubarusha ubwenge nk’ibisanzwe.
Yaje no gufashwa n’itangazamakuru ryavugaga abiba, abarya imishinga ya leta n’abanyereza ibya rubanda, bituma abafatira kuri uwo mururumba n’inyota yo gushaka gukira vuba.
Byatumye ashyiraho uburyo bw’uko FPR igenzura abakada bayo, yabona ibimenyetso aho kubirukana ikabahindurira imirimo, wakabya ikabona kukwirukana. Uko kugoragoza kwari kujyanye n’umwuka wa politiki wari mu gihugu.
Iyi yari intambara itoroshye, ari na ho havukiye ububasha bw’Inteko Ishinga Amategeko bwo kugenzura guverinoma. Icyo gihe inteko yaratinyutse, igatumiza ba minisitiri bakisobanura bikarangira itanyuzwe, ikabakuraho icyizere.
Amakuru avuga ko Minisitiri Karemera wayoboye Minisiteri y’Uburezi n’iy’Ubuzima yagizwe Ambasaderi muri Afurika y’Epfo, atumijwe n’Inteko yanga kuyitaba.
Inteko kandi yanatumije Minisitiri Patrick Mazimpaka wari Minisitiri muri Perezidansi, ngo ajye gusobanura ibyabaye muri Minisiteri yari ishinzwe gutuza abahungutse.
Perezida Pasteur Bizimungu yamukingiye ikibaba bituma ajya mu ihangana n’Inteko, biteza ikibazo muri FPR, Guverinoma n’Inteko.
Byabaye ngombwa ko hafatwa icyemezo cyo guhindura Guverinoma, uwabaye Minisitiri kuva muri 1994 ntasubiremo. Ni cyo gihe ba Dr. Nsengimana Joseph, Nayinzira Jean Nepomuscene n’abandi bavuyemo.
Iyi ni indi ntambara. Icyo gihe Kagame yari atangiye gusaba ko Guverinoma yashyira ingufu mu kurwanya ruswa, kunyereza imitungo ya leta no gucunga nabi umutungo wa leta, ariko abo muri ka kazu k’i Gahini ntibabyumva neza, ariko umuti usharira ni wo uvura.
Kugabanya ibikingi
Indi ntambara ni ikibazo cy’ingutu cyo gusenya ibikingi ba ’Afande’ bari baricyebeye.
Ikibazo cy’ibikingi cyari kibangamiye abaturage cyane cyane abo mu Mutara, ariko Kagame akoresha ubushishozi n’amayeri yo gusesengura no kwitonda cyane mbere yo gukora.
Kiriya gihe komisiyo y’abasirikare bakuru bagiye kureba kiriya kibazo yari iyobowe na Gen Fred Ibingira. Hemejwe ko buri wese agumana hegitari eshanu, izindi zikegurirwa abaturage.
Kuko ibyo bikingi byari bifitwe n’abafite intugu ziremereye, ntabwo babyishimiye na gato. Haje kuvamo icyo twakwita ’ukwivumbura kwa Kayumba Nyamwasa’.
Bivugwa ko mu kwerekana ko atishimiye icyo cyemezo, Kayumba yafashe ubushyo bw’inka ze azinyanyagiza mu baturage, mu isura y’ubwivumbure. Na za hegitari eshanu ntazo yafashe.
Ntabwo byaciriye aho
Nyuma y’ibikingi haje dosiye ikomeye muri leta. Kagame ayivuga ubwa mbere na ba minisitiri bumvaga ko idashoboka. Iyo dosiye yari iy’uko leta igabanya imodoka ikoresha.
Mbere yari ifite imodoka nyinshi, zikanywa lisansi nyinshi, zikirirwa zikora impanuka, zikajya mu magaraje kandi byose ikabyirengera. Yari amafaranga menshi cyane.
Perezida Kagame yasabye Minisitiri w’Imari icyo gihe, Dr. Kaberuka Donald, kumuha imbonerahamwe y’imodoka za leta n’ikiguzi kizigendaho ku ngengo y’imari ya leta y’umwaka. Yabonye bitakomeza gutyo kuko imodoka za leta zari zaragizwe ubucuruzi.
Kujya kugura imodoka, ababishinzwe hari abasabaga kuzihabwa ku giciro cyo hejuru ngo basagure birire, imodoka ya leta yakoze impanuka yajyaga mu igaraje akazi kagahagarara aho yakoreraga, amafaranga yayitanzweho akaba menshi ugereranyije n’ay’ukuri.
Ibi byose Kagame ni we wabitekereje abandi babona bitakunda. Habayeho kugurisha imodoka zari zihari, ba bandi bakagurirwa imodoka nshya kandi begurirwa, ubundi bagahabwa amafaranga y’inyunganizi mu kazi atuma bazikoresha.
Ibi byatumye bazifata neza kuko ari izabo, kandi leta ibyungukiramo. Aha Kagame yarakaje benshi barimo abaminisitiri bari babifitemo inyungu bumvaga ko banyazwe umugati wabo, ariko ku bw’inyungu z’igihugu, Kagame yarabyirengereye.
Tukivuga ku modoka, hari iyindi ntambara Kagame yarwanye. Kubera ko igihugu cyarimo cyiyubaka, byagaragaye ko ba Minisitiri benshi baguze amakamyo atwara imicanga n’amabuye aho bubaka. Byaje kuvamo induru zikomeye.
Abikorera baje gusanga babangamiwe mu masoko ya leta. Bajyaga guhatanira amasoko bagatsindwa n’ayo makamyo y’abayobozi bakuru.
Tekereza ko na Perezida Bizimungu yagiraga ikamyo eshatu muri iyi gahunda.
Tukiri kuri iyi ngingo, ubwo isanduku y’iterambere y’Abafaransa yagurishaga inyubako yayo iri Kacyiru ahakorera Ambasade y’Abaholandi ubu, Bizimungu yagiye mu ipiganwa, arayegukana.
Ikibazo kirimo hano: ni nde wahangana na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu ipiganwa ry’isoko?
Icyo gihe hagaragaye ko hari ba minisitiri bajya mu masoko ya Leta cyane cyane ay’ibikorwa remezo. Iyi ntambara yari ikomeye cyane, kuko nta rwiyemezamirimo watsindiraga isoko aho Minisitiri yateye amatako.
Umuhate wo kurwanya ruswa, icyenewabo n’indonke ni intambara yari ikomeye cyane, ariko byari bifite inyungu nyinshi kuko ni imungu ya sosiyete.
Ubwo yari mu nama ya FPR mu 1999, Kagame wari Visi Perezida yagize ati “Duhitemo twese tujye kurwanira mu masoko ya leta, ariko tunarebe n’ingaruka zabyo. Cyangwa tuvemo dukore imirimo ya leta, tureke abacuruzi bakore ibyabo.”
Iri jambo ryakiriwe neza n’Abanyarwanda benshi by’umwihariko ba rwiyemezamirimo, kuko byatumye abategetsi bita ku kazi ka leta, bava mu bucuruzi.
Kubera izo nyungu, ntibyari byoroshye gukura abo bantu mu masoko ya leta. Ariko kubera igitsure bavuyemo bitotomba, batabishaka.
Iki gihe ni bwo hagiyeho Ikigo gishinzwe amasoko ya leta, Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta n’Urwego rw’umuvunyi. Ibi byafashije Kagame guhangana na ba rusahurira mu nduru.
Kurwanya ibi byose bisaba kuba intangarugero ubwawe, kwihangana n’ubushishozi, kugira ngo ba rusahuriramunduru batagutera amacumu.
Perezida Kagame iyo atabibona kare ngo ashyiremo imbaraga ze, ubwenge n’impano ngo anagire abantu b’inyangamugayo bamuri iruhande, tekereza urwobo igihugu kiba kirimo uyu munsi!
Inkuru ya Igihe