Umunyamidelikazi akaba n’umuherwe muri Uganda, Zari Hassan, yavuze ku nkuru yaciye ibintu ya Baltasar Engonga waryamanye n’abagore 200, akabafata amashusho agera kuri 400. Avuga ko abagabo bose bameze nkawe ahubwo ko batarafatwa.
Uwari umuyobozi w’ikigo cya Guinée Equatorial gishinzwe gukora iperereza ku mikoreshereze y’imari (ANIF), Baltazar Ebang Engonga aherutse gutabwa muri yombi nyuma yo gufatanwa amashusho arenga 400 y’abagore 200 baryamanye mu bihe bitandukanye barimo n’ab’abakomeye.
Ni ibintu byatumye aba icyamamare hirya no hino, aho benshi bakomeje kumugarukaho batanga ibitekerezo bitandukanye.
Zari Hassan we avuga ko abagabo bose bameze nka Baltazar, ngo aho batandukaniye nuko bo batifata amashusho. Ibi yabikomojeho ku rubuga rwa Snapchat aho yabwiye abagore ko badakwiye gutangazwa na Baltasar kuko ameze kimwe n’abagabo babo.
Yagize ati:”Itandukaniro ryonyine riri hagati y’umugabo wawe, uwanjye n’uriya wo muri Guinea Equatorial, ni uko abacu batafashwe ndetse batifata amashusho.”
Ibi Zari Hassan abikomojeho nyum y’uko Visi Perezida wa Guinee Equatorial, Teodoro Obiang, atangaje ko yirukanye mu nshingano Baltasar Ebang Engonga nyuma y’uko atawe muri yombi.