Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball, Yves Mutabazi yashimiye buri umwe wamufashije ubwo yari mu bibazo ariko yibaza impamvu ahora ahura n’ibyo ahura nabyo, yemeje ko yagize ikibazo mu mitekerereze nubwo hari abavuze ko yasaze.
Ku Cyumweru tariki ya 23 Mutarama 2022, nibwo inkuru yamenyekanye ko Yves Mutabazi yaburiwe irengerero, byavugwaga ko mbere yo kuburirwa irengero amashusho yafashwe aho yari atuye, habanje kuba imirwano, icyo gihe na Amabasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho yakinaga yemeje ko yabuze, ayo makuru bayamenye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Mutarama 2022, Ambasade y’u Rwanda muri UAE yasohoye itangazo rivuga ko Yves Mutabazi yabonetse kandi ameze neza. Gusa birinze gutangaza byinshi icyo gihe ku ibura rye bavuga ko namara kumera neza ari we uzitangariza byinshi.
Uyu mukinnyi mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko yari arwaye nubwo benshi bavuze ko yasaze, gusa ngo ubu ameze neza.
Ati “Ni byo ibyo mwumvise ko nari ndwaye n’ubu niko bikimeze ariko ubu nzi icyo mpanganye nacyo. Bamwe babyita kujagaragara kw’ibitekerezo (Post traumatic stress disorder) ni mu gihe abandi bavuga ko nasaze, ni byo kandi ni ukuri, ariko nitaweho neza bituma mera neza.”
“Ndi umukinnyi wa Volleyball wabigize umwuga, umuyobozi w’ikipe y’igihugu, iyo ndyamye cyangwa sinziriye simbikora nka buri umwe, inzozi zanjye zirahagije gutwara ikipe yanjye mu gikombe cy’Isi, ni muri Volleyball no kuba umugabo mwiza w’umuryango wanjye.”
Yakomeje avuga ko akora ibishoboka byose kugira ngo ibintu bigende neza ariko akibaza impamvu buri munsi agenda ahura n’ibibazo ahura nabyo, yizera ko umunsi umwe ibintu bizagenda neza akabaho mu buzima yifuza.
Ati “Ndi umugabo, mfite abagore 4, ari bo muryango wanjye; mama, bashiki banjye babiri n’umukobwa. Ni abanjye kandi njyenyine muri iyi Si yuzuye ibibazo, buri munsi njya hasi ariko ntabwo nzava ku bintu, gusa nsigaranye ikibazo kimwe, ni iki nakoze ku buryo nkwiriye ibi? Nkora ibishoboka byose muri buri kimwe nkora, ariko sinzi aho ikibazo kiri kuko mpura na kimwe, hakaza ikindi n’ikindi kigakurikiraho, ntabwo nzacika intege ariko ndimo gukura gake gake wenda umunsi umwe nzaba ndi aho nzishima, ndimo ndabona ibimenyetso kandi mfite ibyiringiro.”
Yizera ko ibibazo arimo atari ibya burundu, yashimiye buri wese wabanye na we mu bibazo bye cyane Amabasade y’u Rwanda muri UAE.
Ati “Ubu ndi hasi ariko si ubiziraherezo, ni shapitire imwe y’ubuzima bwanjye ntabwo ari igitabo cyose. Ntutekereze ko uri mwiza cyangwa ngo unzaneho umwanda, mfite ibihagije. Nsabye imbabazi buri wese, nshimira buri wese wamfashije by’umwihariko Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, sinabona uko mbashimira bihagije.”
Yari yaburiwe irengero nyuma y’iminsi mike atangaje ko atameze neza muri iki gihugu ndetse asaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ko yamufasha agataha.
Yves Mutabazi wakiniye amakipe atandukanye arimo REG VC, APR VC na Gisagara VC, mu Gushyingo 2021 yari yahembwe na Madamu Jeannette Kagame nk’umwe mu rubyiruko rw’indashyikirwa mu muhango wo kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe.