Yolo The Queen usanzwe azwiho imiterere idasanzwe ititiza abatari bake, yari yirengeje umufana wari utangiye kuzana iby’imva ya Mama we uherutse kwitaba Imana.
Ibi byose byabereye ku rukuta rwa Instagram (Story), ubwo uyu mukobwa yari asabye abafana be kugenda bamubaza ibibazo bashaka hanyuma nawe akabasubiza ibisubizo bifuza.
Umwe mu bafana yagize gutya nawe aza nk’ushaka kumugira inama, ubwo yagiraga ati: “Ese Yolo, wagiye ujya gukora isuku ku mva ya Mama wawe kuko haranduye pe”.
The Queen nawe nta kuzuyaza yikojeje ibicu amusubiza agira ati: “Nagize ngo ni uwawe urimo! Wabibonye ugiye gushyingura se? Niba uhatuye ujye uhakora nawe”.
Uyu mujinya Yolo yawutewe no kwibutswa ibya Mama witwa Uwamahoro Clemence uherutse kwitaba Imana. Umubyeyi (Mama) wa Yolo The Queen yitabye Imana kuwa 26 Gicurasi 2023, yitaba Imana azize uburwayi ku myaka 50.
Uyu mukobwa w’imiterere idasanzwe udakunze kugaragara cyane mu ruhame uretse gusa kuboneka ku mafoto ku mbuga nkoranyambaga, yatangiye kuvugwa cyane mu mwaka wa 2020, nyuma yaho hari ifoto yari amaze gusangiza abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram imugaragaza nta kintu yambaye uretse gusa udupfukamunwa twari dukingirije amabere.