Mu bitangazamakuru bikorera mu gihugu cya Uganda hakomeje gucicikana inkuru y’umukobwa wagiye gukora akazi ko mu rugo i Dubai, hanyuma amafaranga abonye akayazigama kugira ngo azamufashe namara kugaruka iwabo.
Amakuru akomeza avuga ko ubwo uyu mukobwa yari ageze ku bihumbi 80by’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga arenga Miliyoni 80 z’Amanyarwanda, yayoherereje abo mu muryango we ngo bamwubakire inzu azaze ayisanga.
Uyu mukobwa akigera mu rugo ngo yasanze abo mu muryango we baramwubakiye iyi nzu iri ku mafotoyatumye benshi bacika Ururondogoro.
Bivugwa ko ubwo yari akimara kubona inzu bamwubakiye, uyu mukobwa yahise ata ubwenge maze agwa igihumure.