Umugabo ufite abana bagera kuri bane yatunguwe nuko yari arimo kureba filime z’urukozasoni akabona umugore we babana banabyaranye ari we mukinnyi w’imena muri iyo filime zizwi ku izina rya purono.
Uyu mugabo witwa Ramadhan ngo yumvise ashaka kwirebera porono maze afata inzira yerekeza mu mujyi ahaba murandasi hazwi nko muri Cyber-cafee ngo amare irari yari afite ryo kurebe izo filime, gusa ngo agifungura iya mbere yarebye yaje gusanga ari umugore we babana mu nzu ari we mukinnyi w’imena.
Uyu mugabo kwihangana byaranze yikubita hasi agwa igihumure abari aho baraza bamuha ubutabazi bw’ibanze nyuma yo kuzanzamuka yiruka amasigamana yerekeza mu rugo iwe maze intambara irarota. Uyu mugabo ngo yatangiye gukubita umugore we ari nako amubaza niba ibyo yabonye ari byo ariko umugore aramuhakanira amubwira ko atigeze akina izi filime z’urukozasoni.
Nyuma yo gukomeza kumuhakanira, umugabo ngo yamufashe ukuboko amujyana aho yayirebeye ahageze ayisubizamo n’abari aho bose babireba maze umugore ahita yemera atazuyaje ndetse avuga ko hari n’izindi nyinshi yakinnye ari kumwe n’inshuti ye y’umusore yo mu bwana ndetse anahishura ko akimukunda cyane.
Nubwo uyu mugore yashatse umugabo afite imyaka 16 y’amavuko ubu akaba afite abana bane byabaye ngombwa ko mu bisobanuro aha umugabo we amubwira ko agifitiye urukundo rurenze iyi nshuti ye yo mu bwana.
Uretse iyi porono yabaye nyirabayazana yo kujya ku karubanda k’uyu mugore, Ramadan yaje no kumenya ko hari izindi filime 11 z’urukozasoni nk’ako umugore akinanamo n’iyo nshuti ye na two zarakwirakwiye ku mbuga za internet.