Munyenyezi Béatrice ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yongeye kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kugira ngo aburanishwe kuri ibyo byaha.
Ni urubanza rwatangiye ahagana Saa Tatu kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Nyakanga 2022. Yari yambaye impuzankano iranga abagororwa n’inkweto zifunguye, indorerwamo ku maso ndetse yasokoje umusatsi we neza. Urubanza rumaze akanya gato rutangiye, umwunganira mu mategeko yasabye urukiko ko umukiliya we yaburana yicaye kuko arwaye, rurabimwemerera ariko yajyaga kwiregura agahaguruka akegera inteko iburanisha.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwica n’icya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside no gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside.
Akurikiranyweho kandi icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, icyo kurimbura n’icyibasiye inyokomuntu. Yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021 yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibyo byaha Munyenyezi ashinjwa ko yabikoreye muri Komini Ngoma mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye. Yaburanye yunganiwe mu mategeko Me Bikotwa Bruce na Me Gashema.
Uko yashinjwe
Ubushinjacyaha bwavuze ko Munyenyezi ari umukazana wa Nyiramasukuko Pauline wari Minisitiri w’Umuryango mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba n’umugore wa Arsène Shalom Ntahobali. Bwavuze ko Munyenyezi afatanyije n’umugabo we ndetse na nyirabukwe, bagenzuraga bariyeri zirimo iyari haruguru ya Hotel Ihuriro yabagamo Nyiramasuhuko Pauline.
Yashinjwe kwitabira inama zategurirwagamo imigambi yo kwica Abatutsi ndetse akanaziyobora. Yashinjwe kwica Umubikira wari utuye i Tumba akoresheje imbunda nto yo mu bwoko bwa masotera.
Ikindi cyaha gikomeye ubushinjacyaha bwamushinje ni icyo gutwara abakobwa b’Abatutsi bafatirwaga kuri za bariyeri akabashyira Interahamwe akazitegeka kubasambanya ku gahato. Yashinjwaga icyaha kimwe agahita acyireguraho.
Batangiriye ku cyaha cyo kwica umubikira amurashe
Ubushinjacyaha bwavuze ko umutangabuhamya witwa Munyaneza Jean Damascène bahimba Saddam, yavuze ko ubwo Munyenyezi yari kuri bariyeri yo ku Mukoni mu 1994, yagiye hirya aho bari kwicira Abatutsi ahasanga Umubikira ari gusambanywa n’Interahamwe yitwa Habyarimana Lambert.
Uwo mubikira ngo yabwiye Munyenyezi ko ibyo bari gukora bazabibazwa, maze ngo Munyenyezi ahita afata imbunda ya masotera amurasa mu mutwe aramwica. Undi mutangabuhamya witwa Rutaganda Jean Paul na we ngo yabwiye Ubushinjacyaha ko Munyenyezi yarashe isasu ryo mu mutwe uwo mubikira nyuma y’uko yari amaze gusambanywa n’Interahamwe.
Iki cyaha Munyenyezi yagihakanye avuga ko mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga atigeze ajya kuri bariyeri kuko yari atwite kandi afite uruhinja rukiri ruto. Yavuze bigaragara ko abashinja batazi uwo bashinja kuko bavuga ko icyo gihe yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kandi atigeze ayigamo kuko atanarangije amashuri yisumbuye.
Yavuze ko umutangabuhamya witwa Rutaganda Jean Paul n’undi witwa Munyaneza Sadaam, bavuguruzanya kuko umwe avuga ko yiciye umubikira muri Cave ya hoteli undi akavuga ko yamwiciye kuri bariyeri ku Mukoni.
Ati “Urumva ko ibyo bavuga batabizi kuko bavuguruzanya, sinzi impamvu bambeshyera.”
Abamwunganira mu mategeko babwiye urukiko ko nta bimenyetso simusiga ubushinjacyaha bugaragaza byerekana ko Munyenyezi yagize uruhare mu bwicanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bavuze ko umubikira ashinjwa kwica hatagaragazwa amazina ye, bityo bitumvikana ukuntu ibyo bavuga ari ukuri.
Bagaragaje ko inyandikomvugo z’abatangabuhamya zigaragaramo kwivuguruza, bikaba bigaragaza ko abo batangabuhamya batazi neza Munyenyezi.
Bwabwiye Urukiko ko nibagera ku kumva abatangabuhamya bazagaragaza ibimenyetso byerekana ko Munyenyezi nta ruhare na ruto yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bashimangiye ingingo ivuga ko Munyenyezi atigeze yiga muri Kaminuza, bityo bigaragaza ko abatangabuhamya bamushinja batazi neza uwo bashinja.
Ibimenyetso abamwunganira bagaragaza bimushinjura birimo icyemezo cy’amavuko ye n’ay’abana be, bigaragaza ko mu 1994 ubwo Jenoside yakorwaga yari atwite afite n’umwana muto.
Ati “Yari akuriwe ku buryo ibyo ashinjwa byo gufata imbunda agahiga Abatutsi bidashoboka.”
Bavuze ko hari imanza z’abanya-Butare zirimo n’urw’umugabo we Arsène Shalom Ntahobali, zaburanishinjwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzanie (TPIR) kandi Munyenyezi yazitanzemo ubuhamya.
Urukiko rwamubajije ukuntu yahamagajwe nk’umutangabuhamya kandi ataravaga mu nzu kubera ko yari atwite akuriwe, abamwunanira basubiza ko yari agiye gutanga ubuhamya bw’uko umugabo we yari arwaye Malaria atabashakaga kujya guhiga Abatutsi.
Munyenyezi na we yahawe ijambo avuga ko koko yahagamajwe nk’umutangabuhamya kandi yashinje umugabo ko yagiye kuri bariyeri kuko mbere yo kujyayo yasigaga abimubwiye.
Ati “Nahamagawe nk’umutangabuhamya kandi narabisobanuye nk’uwabibwiwe kuko yajyaga kujyayo agasiga abimbwiye.”
Abamwuganira bavuze ko umutangabuhamya witwa Sadam yahamwe n’ibyaha bya Jenoside ariko mu kwisobanura kwe atigeze agaragaza uruhare rwa Munyenyezi n’ubufatanye bagiranye mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo buvuga ko icyo kuba Munyenyezi yari atwite kidakuraho ko yaba yarakoze ibyaha kuko ntaho bihuriye kandi nta kimenyetso cya muganga kigaragaza ko yari amerewe nabi.
Bwavuze ko ibyo abunganira Munyenyezi bavuga ko ibyo ashinjwa ari ubuhamya gusa nta bimenyetso bibigaragaza, ko ubuhamya nabwo bwemewe mu iburanisha kandi biteganywa n’amategeko. Bityo ngo akwiye kwisobanura agaragaza ko atabikoze.
Ku cyo kuba atarize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ubushinjacyaha bwavuze ko ikigaragara ari uko yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye kandi abatangabuhamya nabo bavuga ko bamubonaga ari umunyeshuri, bityo aho nta kwivuguruza kurimo.
Ku cyavuzwe cy’uko abatangabuhamya ibyo bavuze mu nyandikomvugo bitandukanye n’ibyo bavugiye muri TPIR, ubushinjacyaha bwabuze ko abunganira Munyenyezi baterekana ingingo ku yindi y’ibyo bavugiye muri urwo rukiko.
Ku cyo kuba amazina y’Umubukira Munyenyezi ashinjwa kurasa atazwi, ubushinjacyaha bwavuze ko bidasobanuye ko atamwishe kuko abatangabuhamya babimushinja kuko babibonye kandi bitari ngombwa ngo bamenye amazina ye.
Icyaha cyo gushishikariza gukora Jenoside
Ubushinjacyaha bwavuze ko umutangabuhamya yavuze ko Munyenyezi yitabiriye inama yabereye ku kibuga kiri mu i Rango afata ijambo avuga ko igihugu cyatewe kandi umwanzi ari Umututsi.
Undi mutangabuhamya na we ngo yavuze ko Munyenyezi yagiye kuri bariyeri ku Nkubi anahatangira gerenade zo kwicisha Abatutsi.
Ngo hari n’undi mutangabuhamya wavuze ko Munyenyezi yabonye umwana uri kurira, abwira Interahamwe ko zimujyana mu masaka kuhamwicira, zirabikora.
Hari nanone undi mutangabuhamya na we ngo wavuze ko yabonye Munyenyezi kuri bariyeri hafi ya Hoteli Ihuriro ari guha Interahamwe amabwiriza yo gutangira Abatutsi bahanyuze no kubica.
Munyenyezi yahawe ijambo avuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi nta bubasha yari afite ku buryo yajya gutanga amabwiriza ku nterahamwe.
Yavuze kandi ko nta bakobwa yigeze aha Interahamwe ngo zibasambanye kuko atigeze ajya no kuri bariyeri.
Inama yashinjwe kwitabira mu i Rango yayihakanye avuga ko atigeze ajyayo kandi atanazi ibyayo.
Ikindi yavuze ni uko yari atwite, afite intege nke kuko inda yari yaramuguye nabi, ku buryo atabashaga kugenda kandi akimara kugera hanze y’igihugu yahise abyara abana b’impanga abazwe.
Yavuze ko yageze i Butare tariki ya 31 Nyakanga 1993 aje gukora ubukwe anatwite akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, nyuma yongera gusubira mu ishuri kuri CEFOTEC i Taba mu Mujyi wa Butare.
Yavuze ko atari yakamenye Butare neza ku buryo yakwitabira inama hirya no hino ndetse no muri hoteli aho yabaga nta nama zahabereye.
Abamwunganira mu mategeko bavuze ko inama ashinjwa kwitabira hatagaragazwa itariki yabereyeho. Ikindi ni uko ngo nta bimenyetso simusiga bigaragazwa n’ubushinjacyaha byerekana ko Munyenyezi yashishikarije abantu gukora Jenoside.
Bavuze ko ubushinjacyaha butagaragaza icyo Munyenyezi yari ashinzwe cyatuma ahabwa ububasha bwo kuyobora inama cyangwa gutanga amabwiriza ku nterahamwe yo kwica.
Guhuzagurika kw’abamwunganira
Abamwunganira mu mategeko bagaragaje guhuzagurika ubwo basobanuraga uburyo atakoze icyaha cya Jenoside, urukiko rubibutsa ko icyaha ari kwireguraho ari icyo ‘gushishikariza gukora Jenoside’ bityo ari cyo bavugaho.
Bavuze ko habayeho kwibeshya bakomeza kumufasha kwiregura kuri icyo cyaha cyo gushishikariza gukora Jenoside.
Bavuze ko ubushinjacyaha butagaragaza uburyo Munyenyezi yashishikarije abantu gukora Jenoside kandi abo bantu batagaragazwa abo ari bo.
Bibajije niba abo bamushinja kwitabira inama no gushishikariza abantu gukora Jenoside niba bo bari bayitumiwemo, bavuga ko ubushinjacyaha butigeze bubigaragaza bityo ayo makuru batanze ntacyo yamarira urukiko.
Ikindi bagaragaje ni uko imvugo z’abatangabuhamya ari mpimbano kuko nabo ubwabo batavuga aho bakuye ibyo bavuga, niba baritabiriye inama cyangwa barabibwiwe.
Urukiko rwabajije ubushinjacyaha icyo ikusanyamakuru ry’Inkiko Gacaca ryagaragaje ku byo Munyenyezi yavugiye mu nama byo gushishikariza abantu gukora Jenoside.
Rwakomeje bubaza ubushinjacyaha ko niba nta perereza bwakoze kuri ibyo byaha ashinjwa cyangwa niba bushingira ku batangabuhamya gusa.
Ubushinjacyaha bwavuze ko nta perereza bwakoze kuri Munyenyezi ku bijyanye n’ikusanyamakuru rya Gacaca kuko we atigeze aburanishwa nayo kandi batazi niba yarigeze avugwa mu Nkiko Gacaca.
Gusa ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo bumushinja bwabibwiwe n’abatangabuhamya kandi barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na bamwe mu bayigizemo uruhare.
Urukiko rwabajije Munyenyezi icyo yongera kubyo yavuze, avuga ko kuba yari umukazana wa Nyiramasuhuko bitamuhaga uburenganzira bwo kwitabira inama no gukora ibikorwa byo gushishikariza abantu gukora jenoside.
Abamwunganira basoje kuri iki cyaha bavuga ko mu ikusanyamakuru ryabaye mu gihe cy’Inkiko Gacaca rikorewe mu midugudu itandukanye havuzwemo abantu bagize uruhare muri Jenoside barimo Nyiramasuhuko, Sindikubwabo Theodore, Ntahobari n’abandi ariko Munyenyezi atigeze avugwamo, bityo ngo ibyo aregwa nta shingiro bifite.
Bavuze ko hari abatangabuhamya bahamwe n’ibyaha bya Jenoside muri Butare, bavuga ko Munyenyezi batamuzi kandi batigeze bamubona.