Nyuma y’iraswa ryabaye ku itariki 27 Ukwakira 1989 muri California ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Daniel Saldana yahamijwe icyaha cyo kwica akatirwa imyaka 45 y’igifungo.
Byavugwaga ko Saldana yari mu bagabo batatu barashe imodoka yari irimo abanyeshuri batandatu bibeshye, bazi ko ari abanyarugomo. Nta wahasize ubuzima ariko babiri muri bo barakomeretse. Kuva icyo gihe, we yavugaga ko ari umwere.
Muri Gashyantare 2023, umwe mu barashe aba banyeshuri yavuze ko Saldana atigeze arasa iyi modoka kandi ko atigeze anahagera. Ubushinjacyaha bwa Los Angeles bwakoze iperereza, busanga koko Saldana atarigeze arasa iyi modoka.
Nk’uko CNN ibivuga, uyu mugabo w’imyaka 55 y’amavuko yafunguwe ku wa 25 Gicurasi, abwira abanyamakuru ati: “Ndi umwere ijana ku rindi. Ibi nabivuze kuva ku munsi wa mbere. Nari nzi uko umunsi umwe bino bizaba. Ndishimye kandi ndashima Imana, Yesu.
Nk’uko umunyamategeko we, Mike Romano abyemeza, Saldana azahabwa indishyi y’akababaro yo kuba yarafunzwe igihe kirekire kandi nta cyaha yakoze, nk’uko biteganywa n’itegeko rya Leta ya California. Gusa ntabwo haramenyekana ingano y’amadolari azahabwa.