Mu myaka ya mbere Sida ikigaragara mu Rwanda, yaseye itanzitse, bigizwemo uruhare n’ubumenyi buke bw’abayanduye, ugasanga umubyeyi ufite virusi itera Sida aratwise, akazarinda abyara adakurikiranywe na muganga ndetse akanakomeza kumwonsa nk’aho nta cyabaye.
Ibyo byatumye abana bamwe bavukana virusi itera Sida bikamenyekana baranakuze ari uko iyi virus itangiye kuzahaza abasirikare b’umubiri, bacitse intege.
Mugeni (izina twahimbye) ni umwe mu bandujwe na nyirasenge iyo virusi, akabimenya ku myaka icyenda. Hari mu 2002, mu myaka imibare yabanduraga yiyongeraga umunsi ku wundi.
Mugeni warerwaga na nyirasenge, uwo mushiki wa se yamubwiye ko iyo virusi yayikuye mu kumwonsa, kuko nyina yari yatwise akiri muto biba ngombwa ko acukirana.
Kuko Mugeni yari umwana no kutabona abantu bajijutse bagombaga kumushishikariza gufata imiti, na we yatereye iyo, akomeza kubaho bisanzwe.
Mugeni wanze gufata imiti no ku bwo kwirinda gusekwa na bagenzi be biganaga, ku myaka 14 ubudahangarwa bw’umubiri bwatangiye gucika intege, biba impamvu yo gutangira imiti.
Ibibazo byakomeje kuba urusobe, uyu mwana wari uretse ishuri kubera kuzahazwa na virusi itera Sida, yafashwe ku ngufu ku myaka 14, mu mwaka wakurikiyeho yari yabaye umubyeyi kandi na we akeneye kurerwa.
Nubwo umwana wa mbere atanduye Sida, uwa kabiri icyo cyago cyaramufashe, bijyanye no kudafata imiti neza, byose bitewe n’ubuzima bugoye yanyuragamo.
Ati “Ibibazo byakomeje gusimburana. Nafashwe n’indwara y’amaso, n’umwana wanjye biba uko, tugahorana kwa muganga. Umwana byabanje kumugora ariko nyuma aza kubyakira bijyanye n’uko yahuraga n’abandi bagenzi be na bo bafite virusi itera Sida.”
Akato, gutereranwa no guhezwa mu muryango, nta we umufasha abana kandi na we ari muto, byakomeje kumushengura, bikamubabaza kurushaho kuko yabikorerwaga n’abo mu muryango we bagombaga kumurengera.
Akato kamomeje kuba kenshi, bimwe byo guhebera urwaje Mugeni yiyemeje kujya kubana na wa muntu wamufashe ku ngufu, mu mujyo wa ya mvugo y’ibibi birutanwa.
Bya bibazo byakomeje kwiyongera, uwo yari asanze atezeho amakiriro yo kumuruhura umutwaro, ku bw’amahirwe make yitabye Imana, Mugeni arashoberwa.
Ati “Kuko nta kundi nari kubigenza, amaze kwitaba Imana njye nigarukiye i Kigali mvuye i Butare aho twabaga. Nagiye mu muryango ariko njye n’abana dukomeza gutotezwa bikomeye, mpitamo kujya kuba njyenyine mu buzima bugoye i Kigali. Wumve umuntu utaragiraga akazi, mfite indwara isaba kwiyitaho nkita no ku bana, wari umusozi wo kurira.”
Guverinoma y’u Rwanda yakoze ibikomeye mu kwita ku bafite virusi itera Sida.
Ahatangirwaga imiti mu myaka ya za 2000 havuye ku kuba habiri, ubu kuri buri kigo nderabuzima iratangwa, abanywaga ibinini bine, ubu banywa kimwe, ku buryo ufite iyo virusi uyu munsi na we aba afite icyizere cyo kubaho nk’abandi.
Mugeni w’imyaka 31 ati “Tunywa imiti rimwe nimugoroba Saa Tatu. Virusi mu mubiri zaragabanyutse, ndakomeye mfite imbaraga. Namenye ko kwandura virusi itera Sida bitavuze gupfa.”
Yongeyeho ati “Twibumbiye mu matsinda, duhura n’abandi bantu bafite virusi itera Sida, ndahumurizwa, ndaganirizwa nibagirwa bya bibazo. Mbere nazaga gufata imiti nahabona umuntu unzi ngasubira inyuma, ariko ubu byabaye ibisanzwe.”
Asaba ababyeyi gushishoza ngo batazaba intandaro y’agahinda gakabije n’ibindi bibazo batera ababo, kuko ubu bitakimeze nka mbere.
Ati “Nibamenye abana babo. Wikonkesha umwana ku wundi mubyeyi. Bimuviramo ibibazo, ugasanga uteye agahinda k’iteka umwana wawe. Aho kumwonkesha wamutangiza amata kandi yakura.”
Ubu mu Rwanda ababyeyi banduza abana mu gihe cyo kubyara bavuye kuri 2% mu myaka yashize bagera kuri 0,9% mu 2024.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, aherutse gutangaza ko nibura mu bantu 100 bapfa ku munsi mu Rwanda, barindwi baba bishwe na SIDA, bavuye kuri 20 mu myaka ishize.