Dusenge Clenia uzwi nka Madederi ni umwe mu bakobwa bagezweho muri sinema nyarwanda binyuze muri filime zirimo Papa Sava, Indoto Series n’izindi, yemera ko umukobwa n’umusore bakiri bato bakwiye kugerageza imirimo itandukanye mu gihe bataragera ku nzozi zabo.
Madederi avuga ko amahirwe y’umuntu atamusanga mu buriri aho aryamye ahubwo amusanga mu mirimo itandukanye agerageza gukora.
Ubwo yari mu kiganiro na Isimbi TV, Madederi yitanzeho urugero, agaruka ku mirimo itandukanye yakoze mbere y’uko yinjira muri sinema.
Iyo yivuga, yisobanura nk’umukobwa ukorana umurava ku murimo ndetse udapfa gucika intege cyangwa gusubiza inyuma amahirwe y’akazi yaba abonye.
Dusenge avuga ko acyiga mu mashuri yisumbuye mu 2013, mu gihe cy’ibiruhuko ndetse n’igihe yari arangije amasomo mu 2016 yakoranye na sosiyete y’ubwubatsi yitwaga Art Sec Ltd.
Ati “Nakoze akazi k’ubwubatsi igihe kinini, ariko ubwo kari karangiye, sosiyete twakoranaga yagiye gukorera i Gatonde kubaka ibitaro byaho bari bemerewe na Perezida wa Repubulika. Byatwaye igihe kinini, nabonye bitinze gutangira ndavuga nti ’Ntabwo ngomba kwicara, reka mbe nshakisha ahandi’.”
“Umwe mu bantu bo mu muryango wacu ni we wandangiye akazi ko gukora kuri station ya Lisansi hariya kuri Sopetrade. TwaheMbwaga ibihumbi 50 Frw ku kwezi, gusa na we yumvaga ntazemera kugakora kubera akandi nakoze mbere kampaga amafaranga menshi.”
Muri aka kazi yakoze mu 2016, yagombaga kuhagera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo aturutse i Kabuga. Yasobanuye ko yemeye kujya abyuka kare, akora ako kazi yumvaga ko kazamuhesha andi mahirwe cyangwa akandi kazi keza.
Ati “Iyo station nayikozeho ukwezi kumwe; kwari ukugerageza andi mahirwe. Umushahara waho ntabwo ari ikintu umuntu arebaho, ureba amahirwe ushobora kuhakura kuko ni ahantu hahurira abantu benshi.”
“Hari umuntu wakundaga kuza kuhakoresha imodoka, abona uburyo nkorana umwete, ni bwo yasabye nimero yanjye, nyuma aramvugisha ampa akandi kazi ko gukora ubushakashatsi ku bijyanye n’iminara y’itumanaho mu ntara. Twari benshi, dukorera mu ntara zitandukanye, njye nakoreye mu majyepfo.”
Madederi yatangaje ko aka kazi gashya yari abonye kamuhembaga ibihumbi 50 Frw ku munsi ndetse hari andi mahirwe yari ahari yo kuba yakomezanya n’iyo sosiyete bakoranaga yari igiye kwerekeza muri Australia muri ubu bushakashatsi, gusa we ntibyamukundiye.
Uyu mukobwa wabonye uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga acyiga amashuri yisumbuye mu 2015, aherutse gutangiza sosiyete y’ubwubatsi yise ‘Clen Solutions Group’ yatangiye gukora mu 2022.
Mbere y’uko yinjira muri filime ya Papa Sava, yamaze imyaka itatu yose yandikira Niyitegeka Gratien, akamusubiza ko nta mwanya mushya uhari.
Yasobanuye ko nimero ya telefone ya Niyitegeka Gratien yayikuye kuri umwe bakinnyi bakina muri Papa Sava witwa Billy, ukina yitwa Munyaneza.
Dusenge Clenia udasiba gushimira cyane Papa Sava (Niyitegeka Gratien) yinjiye muri sinema mu buryo bw’umwuga mu 2019.
Uyu munyarwandakazi kugeza ubu amaze gukina muri filme zirenga 5 zirimo: Papa Sava, Indoto Series, Inzozi na Ejo Si Kera.
Kugeza ubu Madederi ni umwe mu bakinnyi b’imena ba filime ya Papa Sava. Akinamo ari umukobwa wihagazeho cyane kandi ugira amahane menshi.
Dusenge Clenia ni umwana wa gatatu mu muryango w’Abana batandatu, barimo abahungu bane n’abakobwa babiri. Yavukiye mu Karere ka Gasabo, Umurenge Rusororo, mu mashuri yisumbuye yize Indimi n’Ubuvanganzo, Kaminuza yize ibijyanye n’ubukerarugendo (TTM: Travel and Tourism Management).