Uwase Delphine wamenyekanye cyane ku izina rya Soreil muri filime y’uruhererekane ya Bamenya Series yatangaje impamvu atagikina muri iyi filime ndetse anakomoza ku mukino akina wa karate aho afite umukandara w’umukara.
Ibi yabitangarije kuri radiyo Rwanda aho yari umutumirwa kuri uyu wa gatandatu mu makuru ya saa moya z’umugoroba.
Uwase Delphine yatangaje ko kuri ubu atagikina muri filime ya Bamenya yamenyekanyemo cyane nka Soreil kubera impamvu z’akazi aho akora mu bijyanye na Marketing ariko nyuma yabyo akaba yiga muri kaminuza ibintu byatumye aba asubitse gukina filime nubwo yemeza ko vuba araba yabigarutsemo.
Soreil yatangaje ko ubusanzwe akina umukino wa Karate aho anafite ishuri ry’igisha Karate ryitwa Kigali Elites Sports Academy (KESA)
Abajijwe akamaro uyu mukino waba waramugiriye yatangaje ko yigeze kwitabara ubwo yari atashye nijoro ageze inyuma ku gipangu ahura n’ibisambo bishaka kumwiba maze na we ahita yigaragaza kuri karate abari bagiye kumwiba bakwira imishwaro.
Uwase Delphine yamamaye muri filime ya Bamenya aho yakinaga ari umugore wa Kanimba bafite n’umukozi wo mu rugo Bamenya ariko kenshi ugasanga urugo rwabo rurimo intonganya nyinshi kubera amakosa ya Kanimba.