Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye inkuru y’incamugongo yavugaga ko Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka ‘Vava’ cyangwa se ‘Dorimbogo’ yitabye Imana azize uburwayi.
Ni inkuru yatunguye benshi bamwe babanza kwanga kubyemera bavuga ko ‘byaba ari ugutwika’ nk’uko bamwe bajya bahimba inkuru kuri izi mbuga, ariko abandi bavuga ko n’uwatwika atabikora akinisha urupfu!
Nyuma y’amasaha make iyi nkuru yakwirakwiye, byaje kwemezwa n’abantu bo mu bitaro uyu mukobwa yari arwariyemo bya Kibuye. Ibi bitaro yabigezemo ku wa 27 Nyakanga 2024 ameze nabi cyane, abaganga bagerageza kumwitaho ariko birangira yitabye Imana.
Dorimbogo wari ufite imyaka 32 yamenyakanye mu 2022 biturutse ku mashusho yagiye hanze ari kuririmba mu buryo bwasekeje benshi biturutse ku ndirimbo yaririmbye aho inyikirizo yayo avugamo ati “Dore imbogo, dore impala, dore imvubu….”.
Yamenyekanye cyane kubera ibiganiro yakundaga gutanga kuri shene za YouTube zitandukanye, ndetse yatumaga benshi batabasha kuzinga umunya bari kumva ibiganiro bye.
Uyu mukobwa nyuma yo kumenyekana yagiye ahura n’abantu batandukanye bagiye bamwifashisha nk’umwe mu bari bamaze kugira izina mu Rwanda, ndetse ubwe yinjira mu muziki akora indirimbo n’ubwo iyo wazumvaga aho gukurikira ubutumwa wafatwaga n’ibitwenge.
Uyu mukobwa kuri shene yitwa iri zina yari yarahawe, hari indirimbo zitandukanye yagiye aririmba uhereye ku yo yise ‘Dore Imbogo;, ‘I Roma’, ‘Mapenzi’ n’izindi nyinshi; zamushyiraga mu gatebo k’abaririmbyi n’ubwo benshi atari ko bamufataga.
Yahanuriwe ko ariho ‘umwuka wo gukenyuka’
Kuva Dorimbogo yatangira kumenyekana ntabwo yasibaga mu biganiro ndetse rimwe na rimwe ugasanga aterana amagambo n’abo babaga bari kumwe.
Uyu mukobwa yifashishwaga na shene zitandukanye ariko cyane cyane yitabye Imana, asigaye akorana bya hafi X Large TV ya Manibu wamenyekanye ari umunyamakuru kuri Flash FM. Uyu mukobwa yakoranaga ibiganiro n’abandi bakunze gukorera kuri iyi shene barimo uwitwa Fupi, Nzovu, Kanyombwa ndetse Nyagahene.
Mbere agitangira kumenyekana, yumvikanye ubwo yari ari mu iteranamagambo n’umukobwa witwa Lailah byavugwaga ko ariwe nyirabuje gusa nyuma ibyabo byaje guhosha cyane ko babikoraga bashaka ‘gutwika’.
Mu biganiro bitandukanye yagiye akora kuri YouTube hari aho yageze akajya yumvikana nk’umukobwa w’amashagaga utavugirwamo n’abagabo cyane abo babaga bari kumwe iyo bageragezaga kumumenyera.
Uyu mukobwa yari amaze iminsi mu iteranamagambo n’abantu batandukanye ndetse mu kiganiro yagiranye na 5G TV, icyo gihe yahamije ko atazihanganira umuntu n’umwe uzamwiyenzaho kuko nta mikino nawe azahita amwereka ko atari uwo kwisukirwa.
Icyo gihe, yagize ati “Mbona bakoze inkuru bikambabaza[…] Njyewe ndashimira Yesu wandinze uriya mwaka[wa 2023]. Ndamushimira cyane. Njyewe umuntu wese uzantuka, uzankoraho inkuru ufite ibibazo. Numvuga nzavuga, nuceceka ncenceke. Nuvuga ko ndi umutindi ntabwo nzababara ariko nuvuga ko uruhanga rwanjye rudakwiriye kuririmbira imbere ya The Ben ufite ibibazo.’’
Dorimbogo yavugaga ko kenshi abantu bamwibasiraga, batanamuzi bityo rero nawe yafashe ingamba zo kwirwanaho buri wese uzanye amagambo akamwatsaho umuriro.
Urebye ibyo, mu mwaka utangira hari umuvugabutumwa wumvikanye avuga ko uyu mukobwa ariho umwuka wo gukenyuka. Mu kumusubiza, Dorimbogo yavugaga ko ubu buhanuzi atabwemera, kuko ibi bitazamubaho kubera umuntu wabivuze.
Ati “Sinzakenyuka, wowe wabivuze uzabanze ukenyuke n’urubyaro rwawe[…] ukumva umuntu ngo Imana yamutumye. Nta Mana itumaho umuntu ko azakenyuka.’’
Uyu mukobwa kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga yasezeweho bwa nyuma, ashyingurwa mu cyubahiro.