Umunyamakuru akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, yagize icyo avuga ku mashusho y’urukozasoni yashyizwe hanze na Yago arimo yikinisha.
Iminsi imaze kuba myinshi ku mbuga nkoranyambaga, uyu Munyamakuru aterana amagambo na mugenzi Yago , aho Yago ashinja Djihad , Dj Briane n’abandi kuba bamwanga ndetse bashaka kumugirira nabi.
Nyuma y’amagambo menshi yagiye avugwa hagati yabo , Yago yagiye yumvikana kenshi avuga ko azashyira hanze aba bantu bahora batongana.
Yago nkuko yabivugaga yaje gusohora amashusho y’urukozasoni agaragaramo uyu Djihad arimo yikinisha.
Nyuma yo gusohora ayo mashusho, Djihad nawe yagize icyo abivugaho , avuga ko bitamutunguye ndetse asaba Yago ko yakwerekana umuntu bari bari kumwe ubwo yafatwaga ayo mashusho.
Djihad mu mvugo ye yumvikanishaga ko ubwo ayo mashusho yafatwaga, umuntu bari bari kumwe yari Yago ndetse yumvikanisha ko nawe atari shyashya.
Avuga ko kandi nubwo yago yahungiye mu gihugu cya Uganda ari igikorwa kitari icya kigabo kuko ngo ntamugabo urwana ahunga.
Ati “Umva rero nzibaranguze amashusho yafashwe n’uwo twari turi kuvugana kandi nari mbyiteze ko azajya hanze, naranabyifuzaga kuko nari ndambiwe amagambo yanyu, rero mbonye igisubizo cyiza kandi cyihuse. Ikibazo ni uko uwo twavuganaga batamwerekana.”
Yakomeje agira ati “Chou tanga video nawe urimo babone ukuri burya nutwika uzatwikire rimwe ku buryo ntakuryama mu mihanda.”
Ati “Umugabo mbwa iteka arwana ahunga, kandi guhunga ibibazo siko kubicyemura.”
Ku munsi w’ejo hashize nibwo Yago yatangaje ko ahunze igihugu akaba yaragiye mu gihugu cya Uganda, avuga ko ahunze abashakaga kumugirira nabi.
Yago yagize ati “Rwanda nkunda nkuhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka ine ishize, nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe. Umutima wanjye urababaye cyane ariko Rwanda numpamagara nzitaba, kuko data yaragukoreye, mama arakubyarira. Uganda munyakire ndabasabye!”