Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, yemeye guca bugufi areka ibyo guterana amagambo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kugirwa inama n’umugabo witwa Agaba Safari wemeye kumubera umujyanama.
Uyu ni umusaruro wavuye mu biganiro uyu muhanzi yagiranye na Safari Agaba, Umunyarwanda uba muri Uganda aho akora ibikorwa bitandukanye by’ubushabitsi.
Uyu mugabo yavuze ko ahora ashishikariza Yago kwiteza imbere ndetse yumvise ubusabe bw’abantu batandukanye basamusabye kuba hafi ya Yago akamugira inama.
Ubwo bari mu kiganiro ku muyoboro wa YouTube wa Yago TV Show, uyu mugabo yasabye Yago kwicarana na we imbere ya camera ndetse agira ibyo amusaba.
Mu magambo ye yagize ati “Ubugabo nyabugabo ni ubuzana ibiryo ku meza, ubugabo ntabwo ari ukugira ‘views’ [kurebwa n’abantu] gusa, Yago wabaye munini ntiwamenya agaciro kawe, uterana imigeri n’imbeba niba ariko nabyita.”
“Kuva uyu munsi rero ndagusabye kandi ndagutegetse nka mukuru wawe, sinshaka ko twongera gusubira muri aya matiku, uwaguhemukiye Imana izamusange azaze agusabe imbabazi, ntukamwifurize inabi ntabwo uri Imana kandi nawe uwo wahemukiye uzamusabe imbabazi.”
Yago wari waciye bugufi imbere ya Safari Agaba, yamwemereye ko adateze kongera gusubira mu matiku no guterana amagambo n’abantu ku mbuga nkoranyambaga.
Yatangiye agira ati “Umuntu wese naba narakomerekeje binyuze ku mbuga nkoranyambaga kwari ukwirwanaho, narasagariwe igihe kinini, ndataka mbura unyumva ariko ntabwo ndi umuntu mubi wo kudasaba imbabazi, wa muntu wiremereza ngo ni uko afite abantu benshi bamukunda.”
“Njyewe ndi umuntu ushobora guterwa nkaba nakwitabara, muri kwakitabara nkaba nakora amakosa, nkagira abo nkomeretsa ariko ntabwo ndi umuntu mubi, uwo mubi uri muri njye yabayeho ntabwo mbihakana.”
Uyu musore umaze imyaka ibiri atangiye umuziki agaragaza ko ibyo yakoze yabikoreshejwe no gushaka kwirwanaho asubiza abantu bamusagariye bamusebya, ibyo bigatuma akora amakosa ayakoreshejwe n’uburakari.
Yagize ati “Nirwanyeho ndavuga nti reka nshyiremo akantu gato ndebe uko bimera, ngira abo nkomeretsa ariko nciye bugufi, mu izina ry’Abanyarwanda bambwiye ko ndigukora ibikomeye mumbabarire, mumbabarire.”
“Kubera ko mukuru wanjye ampannye, ambwiye ati ‘ibi bintu bireke’, njyewe mbabwiye ko mutazongera kunyumva muri ibi bijyanye n’amatiku yo kumbuga nkoranyambaga… Ndabibabwiye kandi mbivuze mbikuye ku mutima.”
Yago yatangaje ko hari ibindi bitero yari yatangiye gutegura kugaba ku bantu batamwifuriza icyiza gusa yemeye kubireka burundu.
Agaba Safari yasabiye imbabazi Yago ku bo yakomerekeje ndetse n’amagambo mabi yavuze yose, banzura ko bagiye gukora ibiganiro byubaka umuryango Nyarwanda.