Brésil yasezerewe mu mikino y’igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar, itunguwe na Croatia mu gihe Ubuholandi na bwo bwaje gusezererwa n’ikipe ya Argentina kuri penaliti nyuma yo kunganya 1-1.
Brazil yahabwaga amahirwe menshi na Croatia bakinaga umukino wa ¼ aho baje kubona ibitego mu minota ya nyuma byatumye banganya 1-1, hitabajwe penaliti Croatia itsinda 4-2 bityo ikipe ya Brazil isanga Espagne n’Abadage nabo bari mu bamaze gusezererwa.
Ikipe y’igihugu ya Argentine nayo yatsinze u Buholandi penaliti 4-3, nyuma yo gusoza umukino zinganya 2-2, mu mukino wa kabiri wa ¼ cy’Igikombe cy’Isi.
Ni umukino watangiye saa tatu z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu Argentine yinjiyemo ihabwa amahirwe menshi nubwo u Buholandi ariyo kipe yari itaratsindwa muri iki gikombe cy’Isi.
Ikipe ya Croatia igeze ku mukino wa 1/2 nyuma yaho muri 2018 yatsindiwe ku mukino wa nyuma n’ikipe y’Ubufaransa. Mu gihe ikipe ya Argentina yatsindiwe muri 1/2 itsinzwe n’Ubufaransa burakina uyu munsi n’Ubwongereza.