Weasel yasabye imbabazi Teta Sandra, amwibutsa urwo amukunda ndetse amusezeranya kutazongera kumufata nabi nk’uko byakunze kugenda mu bihe byashize.
Ni ubutumwa yanyijije mu ndirimbo ye nshya yise ‘More time’ yagiye hanze mu gihe Teta Sandra aherutse kuvuga ko atigeze akubitwa na Weasel nk’uko byakunze kuvugwa, ibintu bamwe bafashe nko gushaka kwirengagiza ibibazo bagiranye akarengera inyungu z’umuryango.
Amakuru avuga ko Weasel iyi ndirimbo yayikoze ubwo Teta Sandra yari i Kigali bamaze igihe batabonana, bikaba byari mu rwego rwo kumusaba imbabazi no kumumenyesha ko ibyo yamukoreye byose amuhaye andi mahirwe atazabisubira.
Muri iyi ndirimbo, Weasel agira ati “Ndishinja icyaha, igihe kirageze ngo tubikemure kuva uyu munsi, ubuzima bwanjye ni ubwanjye, umugore wanjye ni we wanjye.”
Ni indirimbo Weasel yanashyizemo ijambo ry’Ikinyarwanda avuga ati ‘ndagukumbuye’ yibutsa Teta Sandra ko amukumbuye.
Weasel yongeyeho ati “Guhera uyu munsi ndashaka kuguha isezerano, mukobwa ntabwo nzongera kugufata nabi […] wambaye hafi ndagukunda sinabasha kubihakana reka mbibabwire, mukunzi nyongera ikindi gihe.”
Nubwo Weasel yasohoye iyi ndirimbo ariko bamwe mu bamukurikira ndetse n’abanyarwanda muri rusange ntibahishe amarangamutima yabo ndetse banamwibutsa ko batibagiwe inkoni yakubise umugore we isura igahindana ko ibi bishobora kuzongera kumubaho.
Kuva muri Nyakanga 2022 havuzwe umwuka mubi hagati y’aba bombi, ko Weasel ahohotera Teta Sandra ndetse ku mbuga nkoranyambaga benshi basaba ko uyu mugore yafashwa kuva muri Uganda agataha iwabo i Kigali.
Ni inkundura yarangijwe n’uko Teta Sandra yatashye i Kigali muri Kanama 2022, kuva icyo gihe Weasel ntiyongeye kubona uwari umugore we kugeza muri Mata 2023 ubwo bongeraga kubonana.
Hari amakuru avuga ko Weasel yasabye imbabazi Teta Sandra ndetse amusezeranya kwikosora ku makosa yose yamukoreye.