Inyigo nshya yerekanye ko kuva mu 2010, igice cy’imbere cyane mu nda y’Isi cyagendaga buhoro cyane mu gihe Isi yizengurukaho.
Ni ibintu abashakashatsi bavuga ko bikomeje kugenda uko byatuma uburebure bw’umunsi bwiyongera n’ubwo abatuye Isi bashobora kutabimenya.
Isi yizengurukaho amasaha 24, ikamara iminsi 365, amasaha 6 n’iminota 9 izenguruka Izuba.
Muri uko kwizengurukaho guhoraho, nibwo hagaragara amanywa n’ijoro ku Isi.
Icy’itwa umunsi uba ugizwe n’igice kimwe cy’amanywa, n’ikindi cy’ijoro, ungana n’inshuro imwe Isi iba yizengurutseho.
Abashakashatsi bagaragaje ko kuva mu myaka 14 ishize, igice cyo ku ndiba y’Isi (Inner Core) cyagendaga ku muvuduko uri hasi mu gihe Isi yizengurukaho, kandi ko n’ubu ari ko bikiri.
Basobanura ko uko kutagendana n’ibindi bice kuzagira ingaruka ku gihe Isi ikoresha yizengurukaho, bigatuma uburebure bw’umunsi bwiyongera.
Bivuze ko igihe Isi imara yizengurukaho kizaba cyiyongereye.
“Inner core” y’Isi hagereranywa ko ifite ubunini nk’ubw’Ukwezi, ikaba igizwe n’ubutare (iron) ndetse na nickel. Iri mu bujyakuzimu bwa kilometero 4,800. Kuyivaho ugera ku gice abantu batuyeho cyahawe izina rya “Crust” mu Cyongereza, hacamo agace kayo kandi kiswe “Outer Core”, n’ikindi gice cyiswe “Mantle”.
Abashakashatsi bari barerekanye ko kuva mu 40 ishize “Inner Core” yagendaga ku muvuduko urenze uwa “Mantle” n’uwa “Crust” mu gihe Isi yizengurukaho.
Inyigo iherutse gutambutswa mu Kinyamakuru Nature ni yo yagaragaje ko kuva mu 2010 “Inner Core” yatangiye kugenda buhoro, ndetse ubu ikaba igendera ku muvuduko uri inyuma cyane y’uw’ibindi bice by’Isi.