Inzoka iri munyamaswa ziza imbere mu nyamaswa abantu benshi batinya, kandi banga urunuka, Abenshi muri twe tuyita Shitani.
Iyo hagize uyibona ntakindi aba yumva yayikorera uretse kuyica cyangwa agatinyishwa n’ubwoba akaba yayireka ikagenda ariko atabitewe n’impuhwe ayigiriye ahubwo abitewe n’ubwoba ayifitiye.
Uyumunsi tugiye kurebera hamwe ibyiza by’inzoka k’ubuzima bwacu n’umumaro inzoka idufitiye yaba mu rwego rw’ubuzima n’ubukungu bw’isi muri rusange.
Uko inzoka iteye muri rusange
Mu miryango itandukanye y’ibinyabuzima bituye kuri iyi si yacu, Inzoka iri mu muryango w’ibikururanda.
Uruhu rwayo ruba runyerera, uretse ko hari amoko amwe namwe agira uruhu rutwikiriwe n’amagaragambya. Ntamaguru igira, igenda ikurura inda hasi, amaso yayo ntahumbya ahubwo atwikiriwe n’utuntu tumeze nk’indorerwamo dutuma ihora ireba kandi ntitokorwe nubwo yaba igendera mw’ivumbi cg mubyatsi, amatwi yayo ameze nk’utwobo duto twinjiye mu mubiri wayo, ikagira ururimi ruhorose rwigabanijemo udushami, ikagira n’amenyo maremare y’imbere arimo utwobo duto duturukamo ubumara.
Inzoka ni umuhigi w’umuhanga mu guhiiga no kwica umuhigo wo kurya. Ishobora kwica umuhigo ikoresheje imbaraga ziri mu mikaya yayo ivuye ku mutwe ikagera ku murizo, maze ikizengurutsa kuri icyo kintu ikagikandakanda igihonyora kugeza amagufa yacyo amenaguritse hanyuma kigapfa ikakirya.
Inzoka igira ubumara ariko ntago ipfa kubukoresha gutyo gusa.
Inzoka iba ifite ubumara ariko bitewe n’igihe kinini bitwara umubiri wayo gukora ubwo bumara, ntago inzoka ijya ipfa kubukoresha mu kwica umuhigo keretse ikintu kiyitunguye gishaka kuyigirira nabi cyangwa ikabukoresha mu gihe umuhigo yafashe ushobora kuba uyirusha imbaraga, nibwo inzoka ikoresha amenyo yayo ikaruma umuhigo ikawushyiramo ubumara, kugira ngo ucike intege ibone uko iwufungura.
Inzoka ikoresha ibyumvurizo byayo bihanitse ku rwego rwo hejuru byo kureba neza kandi kure yaba kumanywa cg n’ijoro.
Ifite ubushobozi bwo kumva no kumenya aho umuhigo wanyuze kandi nubwo ntamaguru igira ntibiyibuza kugendera kumuvuduko munini cyane kubutaka no mu mazi kuko inzoka izi koga.
Ifite ubushobozi bwo kwihuta ku mucanga no mu mabuye ashinyitse, kurira urukuta ruhengamye no kurira mu biti ndetse no kugendera mu mashami yabyo.
Inzoka iri mu nyamaswa zizwi kurusha izindi mu muryango w’inyamaswa zifite ubumara kandi zimpigi zica.
Inzoka nyinshi ntago zipfa kuruma abantu, keretse mu gihe umuntu yaba agerageje kuzifata cyangwa kuzibangamira mu bundi buryo nko kuba wayikandagira utayibonye n’ibindi bikorwa umuntu yayikorera bigasaba ko yitabara.
INZOKA IDUFITIYE AKAMARO GAKOMEYE MUBIJYANYE NUBUVUZI
Wenda ntiwigeze ubitekerezaho, ariko inzoka ifite akamaro gakomeye cyane mu rwego rw’ubuvuzi n’ubwirinzi bw’indwara zibyorezo.
Ubumara bw’inzoka bufite akamaro mu rwego rw’ubuvuzi.
Mu myaka ya cyera cyane igihe ubuzima bw’umuntu bwari bushingiye ku buhigi, hari abahigi babahanga bitegereje uko inzoka ishobora kwica ikintu kinini kiyirusha imbaraga, babikuramo amasomo akomeye.
Urugero inzoka y’impiri ifite ubushobozi bwo kwica imbogo (Inka yo mu ishyamba) ikoresheje ubumara bwayo.
Mu gihe inzoka irumye inka mukanya gato ubumara bumaze kugera mu maraso, amaraso atangira kugenda avura aturutse aho inzoka yarumye. Ibi bituma ya nka itangira gucika intege no kuba pararize.
Icya kabiri ni uko umutima ukomeza gutera ariko ukageraho ugahagarika gutera kuko ntamaraso aba akiwugeramo hanyuma ugahagarara, ushobora no guhagarikwa nuko uri gukoresha ingufu z’umurengera mu gusunika amaraso mu mitsi yarangije kuziba. Ibi ninabyo biba k’umuntu inzoka irumye.
Uburyo abahigi batumye inzoka y’injizwa mubuvuzi
Abahigi twavuze haruguru nubwo batari bazi byinshi cyane ariko babashije kumenya ko inzoka ifite ubumara maze biga uburyo bashobora kububyaza umusaruro mu kazi kabo ka buri munsi.
Bashatse uburyo bwo gufata inzoka nzima bakayitamika ikintu ikakiruma maze ubumara bwasohoka mu menyo yayo bakabufata bakabubika neza.
Mu gihe babaga bagiye guhiga, bafataga bwa bumara bw’inzoka bakabusiga kumacumu yabo kuburyo iyo iryo cumu bariteraga inyamaswa bashaka kwica rikayifata, ibyayo byabaga birangiriye aho.
Nubwo itahitaga ipfa ikaba yakwiruka, yirukaga umwanya muto maze igacika intege ikabura uko yiruka cyangwa igatakaza ubushobozi bwo kurwana maze bakayikurikira bakayisanga aho yaguye bakayica. Muri ako kanya bihutiraga gukata igice kizengurutse aho ryacumu ryafashe ubumara butaragera kure ngo bukwire umubiri wose.
Ubu ni bumwe mu bwenge abahigi bungutse, bworohereje akazi kabo ka buri munsi. Ntabwo bongeye kwirukankana inyamaswa umwanya munini no kurwana no kuyica kuko nta mbaraga zo kwirwanaho yabaga isigaranye.
Iki gikorwa cyavumbuwe n’abahigi ni kimwe mu bwenge abantu bariho muri icyo gihe bavumbuye kubigendanye no gukoresha ubumara bw’inzoka. Bagiye babiteza imbere ku buryo bageze naho batangira kubukoresha mu bikorwa by’ubuvuzi.
Uyu munsi wa none bisa nibyafashe indi ntera kuko ubumara bw’inzoka busigaye butunganyirizwa mu nganda z’imiti bugakorwamo imiti itandukanye yifashishwa mu buvuzi bugezweho.
Urutonde rw’imiti yongerwamo ubumara bw’inzoka
Imiti imwe nimwe ivura kanseri itarakura.
Imiti y’umuvuduko w’amaraso.
Imiti ya diabete.
Imiti igabanya uburibwe.
Ubu bushakashatsi bwo gukoresha inzoka mu buvuzi bwatangiye ahagana mu 1800
Ubu bushakashatsi bwatangiye gutezwa imbere, ahagana mu myaka yi 1800. Icyo gihe, abashakashatsi banyunyuza ubumara bw’inzoka bifashishije ibikoresho byabugenewe bakabushyira mu byuma bishinzwe uwo murimo, hanyuma bakabwumisha bakabuvanga n’ibindi binyabutabire bigahinduka ibisukika ku buryo bakuramo urukingo rwarinda umuntu igihe arumwe n’inzoka y’ubwoko runaka ntagire icyo aba.
Urumva rero ko n’ubwo twanga inzoka ariko burigihe si ko inzoka aba ari mbi ku buzima bwacu.
Inzoka ishobora gusobanura ubuzima buzira umuze, gukira indwara cyangwa inzoka ikaba ikimenyetso kiranga aho wakura ubuvuzi bw’indwara zitandukanye.
Ushobora no kubona iki kimenyetso ku ngobyi z’abarwayi cyangwa mu maguriro y’imiti y’abantu cyangwa amatungo.