Kuva mu mpera z’icyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’umugeni [w’umusore] wabyinaga mu bukwe bwe bidasanzwe, bituma abazikoresha bacika ururondogoro bibazwa niba ari byo koko cyangwa ari filime bakinaga.
Mu mashusho yakwirakwiye cyane kuri Twitter uyu mukwe n’umugeni we bagaragara babyina indirimbo ’Queen of Sheba’ y’umuhanzi Meddy, ariko we yirekuye cyane mu buryo budasanzwe.
Mu busanzwe uyu mugabo yitwa Bizumuremyi Straton uzwi ku izina rya ’Bwenge’, akaba atuye ahazwi nko mu Gashangiro ho mu mujyi wa Musanze. Yari yakoze ubukwe na Niyonsenga Jacqueline basanzwe bafitanye abana batatu.
Aba bombi mu kiganiro bagiranye na ISIMBI TV, bagarutse ku bihe by’ingenzi byaranze buriya bukwe bwabo kugeza ku mbyino yatumye baba ibyatwa ku mbuga nkoranyambaga. Bizumuremyi yabajijwe uko yisanze abyina muri buriya buryo, na we avuga ko atazi uko byaje.
Ati: “Twari twaraye mu muhuro twitegura ubukwe bwejo, twaryamye hafi mu ma saa kumi [z’igitondo], urumva ni ukwihengeka.”
Ku munsi ukurikira ngo yabyutse saa tatu z’igitondo, ibyatumye we n’abasore bari bamugaragiye batabona umwanya wo gusubiramo indirimbo bari bubyine. Yavuze ko bakiva gusezerana kuri Cathédral ya Ruhengeri bahise bajya kwifotoreza ahazwi nko kuri Classique [mu mujyi wa Musanze], bahava berekeza ahazwi nka River Site aho biyakiriye.
Yakomeje agira ati: “Tukiva mu modoka tujya mu gisharagati ntabwo twari twarepese. Tukiva mu modoka abasore batangiye kujya ku murongo, noneho umwe arambwira ati ’ko tutigeze twitegura indirimbo turi bubyine turinjira dute?’”
Icyo gihe ngo umwe mu basore yavuze ko buri wese n’inkumi bari kumwe babyina indirimbo uko babyumva.
Bizumuremyi yavuze ko hari abamushinje kuba yari yanyoye, gusa we avuga ko nta n’amazi yari yigeze asomaho.
Ati: “Twagiye dutambunga tubyina gake gake, hanyuma indirimbo ya mbere ivaho. N’abantu bavuga ngo nari nanyoye akantu, ntako nari nashyizemo. Noneho nabatse n’amazi yo kunywa barambwira ngo ntajya kwihagarika kandi nta mugeni usohoka mu gisharagati.”
“Ubwo hagiyemo iriya ndirimbo ya kabiri [Queen of Sheba] abasore bandi imbere mbona koko batangiye kubyina bya bindi bari bavuganye.”
“Njyewe rero nagize ngo gahunda bari baduhaye ni yo batangiye gukurikiza kuko dutangiye kureba aho tugomba kwicara, ndavuga nti nanjye rero icyo ngomba gukora nanjye reka mbyine ibyanjye. Sasa ni kuriya nibyiniye [aseka cyane] nikubitiye kariya gusa, ibyago byanjye haje umuntu aravuga ati ’have have have!’”
Bizumuremyi yavuze ko yaretse kubyinana ingoga akabyina uko bisanzwe nyuma y’uko umwe mu bo bari kumwe amuriye urwara akamubwira ko “ntabwo ari kuriya babyina“. Yavuze ko bakigera no mu byicaro yabishwaniye n’umubyeyi we wa batisimu, undi akamusubiza ko nta gikuba cyacitse.
Ati: “Naramubwiye nti ibi bisharagati bubatse hano ntabwo tuzongera kubibona, n’iriya myenda umudamu yambaye ntabwo azongera kuyambara. Nti ’niba nabyinnye mumbabarire’, nawe ati ’oya ntuzongere’”!
Uyu mugabo yavuze ko nta gisebo kiri mu kuba yarabyiniye umudamu we ngo kuko hari n’ubwo umuntu ajya mu kabari yamara guhaga akabyinira n’abatamwitayeho. Niyonsenga wari wakoze ubukwe na Bizumuremyi yavuze ko na we yabyinnye, gusa umugabo we akamusumbya kwirekura cyane. Yavuze ko cyakora cyo umugabo we yamutunguye.