Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yahaye mugenzi we Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe impano ya kajugujugu.
Mnangagwa ni umwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye inama y’u Burusiya na Afurika iri kubera i Saint Petersburg.
Minisiteri y’Itangazamakuru muri Zimbabwe yatangaje ko “Perezida Putin yahaye nyakubahwa Emmerson Dambudzo Mnangagwa kajugujugu yo kugendamo.”
Amashusho iyi Minisiteri yashyize ku rubuga rwayo rwa Twitter yerekana Mnangagwa yururuka ku ngazi z’iriya kajugujugu ifite ibara ry’ubururu. Andi mashusho amwerekana yicaye mu kizuru cyayo, imbere ye hari ameza ateretseho ibirahure bya divayi yera ndetse n’imbuto nyinshi.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Zimbabwe, Nick Mangwana, yavuze ko “vuba cyane iriya nyoni iraza kuba yageze mu kirere cya Zimbabwe.”
Iyi Zimbabwe usibye kuba Perezida wayo yahawe kajugujugu, iri no mu bihugu bitandatu bya Afurika Putin yemereye ingano z’ubuntu.
Ibindi bihugu bigomba kungukira kuri toni 50,000 Putin yatanze harimo Burkina Faso, Mali, Somalia, Repubulika ya Centrafrique na Eritrea.