Umuyobozi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Musanze Madamu Kamanzi Axelle ari mu mazi abira nyuma yo gusuzugura abanyamakuru bari bamubajije ku mazu y’abasigajwe inyuma n’amateka yatangiye kugwa atari yamara n’umwaka.
Ni amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri twitter aho agaragaza uyu muyobozi ari gukorana ikiganiro n’abanyamakuru bamubaza ikibazo cy’amazu y’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Shingiro muri aka karere ka Musanze yatangiye kwangirika atari yamara umwaka.
Mu kumara kumubaza iki kibazo abanyamakuru bakomeje kumuhanga amaso bategereje igisubizo kuri iki kibazo ariko uyu muyobozi yakomeje kwicecekera ntiyagira icyo abasubiza birangira ndetse yikubise aragenda ntacyo ababwiye kuri iki kibazo abanyamakuru basigara bumiwe.
Abantu benshi kuri twitter ntibumva ukuntu umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yakirengagiza gusubiza ikibazo nk’icyo kijyanye n’imibereho myiza y’abaturage mu karere ayoboye. Aho bamwe batangiye kumusaba kweguzwa.
Umunyamakuru wa Radio/TV10 Oswald Mutuyeyezu kuri twitter yagize ati: “Nyagasani Mana y’Isi n’Ijuru! Ahwiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii! Mbega igisubizo!!! Ibi ni byo bita imikubo! Uyu muvisimeya ko arenze! Mbega igisubizo!”
Umunyamakuru Byansi Baker wa Royal fm we ntiyazuyaje guhita abimenyesha Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse anahita asaba uyu Visi meya guhita yegura ku mirimo ye.
Yagize at:”Ibi biragaruka ku ngorane itangazamakuru rihura na ryo mu gushaka amakuru, ibaze umuyobozi nk’uyu wo ku rwego rwa Vice meya ukora ibi? Nyakubahwa Gatabazi JMV mu kubaha itegeko ryo kubona amakuru no kubaha ukuboko kwa kane kwa Leta uyu Kamanzi Axelle agomba kwegura”
Reba igisubizo Umuyobozi wa @MusanzeDistrict wungirije ushinzwe imibereho myiza Kamanzi Axelle yatanze, nyuma yo kubazwa ku mazu y'abasigajwe inyuma n'amateka batujwe mu Murenge wa Shingiro yatangiye kuriduka ataramara n'umwaka. @RwandaNorth @RwandaLocalGov @gatjmv #Rwanda #RwOT pic.twitter.com/P5fGB7lXXn
— Flash Radio & TV (@flashfmrw) May 30, 2022
Bamwe bari ni gute yimana interiviyu kandi yarahoze ari umunyamakuru, abandi bari ntabwo yimanye interview ahubwo yabaye ibubu bitunguranye
nka kumwe ushobora gutsinda ikizamini cyanditse wagera muri interview ukagira ngo bakurogesheje. #Rwanda pic.twitter.com/CZ4DMbcejw— Janvier POPOTE (@JanvierPopote) May 30, 2022
Information is power. The secreting or hoarding of information may be an act of tyranny camouflaged as humility. Can anyone help the Vice Mayor of @MusanzeDistrict, Kamanzi Axelle to understand that access to information is not a favor but a right provided by LAW?
Cc: @gatjmv pic.twitter.com/SpSRjbds4O
— Samuel Baker BYANSI (@SamuelBaker_B) May 30, 2022