Umuhanzi nyarwanda Bruce Melody hakomeje gukwirakwira amashuhso ye ari ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe yabuze umuntu numwe umwakira ndetse abura n’imodoka yo gutahamo.
Aya mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane ku rubuga rwa instagrama aho aya amashusho agaragaza umuhanzi Bruce Melodie ari ku kibuga k’indege yabuze uza kumwakira ibi ntu bitari bisanzwe ku muhanzi ukunzwe mu gihugu.
Bruce Melodie yagaragaraye nkaho ntawundi muntu barikumwe uretse umukozi ukora ku kibuga cy’indege wari umutwaje igikapu nubwo nawe nyuma yaje kukimuha akigendera Bruce Melody agasigara arwana nacyo wenyine.
Ni amashusho benshi bakoresheje banenga 1:55 am bayibutsa ko igomba guha agaciro abahanzi bayo, ikajya imenya uko ibakira igihe bavuye mu mahanga nubwo hari nabibukije uyu muhanzi ko uko yakamamara kose agomba kugira abantu kuko ngo akunda kwihenura ku nshuti ze bagatandukana nawe utyo.
Ibi kandi bibaye nyuma yaho uyu muhanzi ndetse n’abamufasha mu muziki we 1:55AM bamaze iminsi banengwa n’itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda ko badashaka kubavugisha aho ibyinshi kuri uyu muhanzi basigaye babinyuza kuri shene ya YouTube yabo.
Reba Video Munsi