Muri iki gihe ikoranabuhanga rikataje mu Rwanda bisigaye byaroroshye ku muturage wese urikoresha kugira icyo abaza abayobozi bakuru ndetse no kubagezaho ikibazo n’ibitekerezo bigakemurwa mu gihe gito cyane.
Ubwo umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’urubyiruko ushinzwe umuco Bamporiki Eduard yandikaga ku rukuta rwe rwa twitter ahaturutse ivugo igira iti: “U Rwanda ruratera ntiruterwa” ndetse abisanisha nuko Perezida Paul Kagame yatangaje ko aho umuriro uturutse ko ari ho tuwusanga maze bamwe batangira kumubaza ibibazo bitandukanye kuri ayo magambo.
Mu magambo yanditse yagize ati:”1700 Cyilima Rujugira yategetse Ingabo gusanganira abari baduteye intambara ibera mu bihugu byabo ngo batamumarira ingabo (Abaturage) ati: uRwanda ruratera Ntiruterwa. 2022 @PaulKagame ati: Aho umuriro uturutse niho tuwusanga,tuzajya turwanira aho intambara iturutse. Rweme, Umu“
Bamwe bamubazaga bashaka kumenya byinshi kuri ayo mateka abandi bakamubaza bashaka kumenya ibindi byimbitse na we akabasubizanya ikinyarwanda benshi bakunda ko ari umwimerere ndetse bakanyurwa.
Nyuma yo kwandika ayo magambo, Uwitwa Corona-vibes kuri twitter yamubajije agira ati:”None ko Rwateraga ntiruterwe rwaje kuba akadomo gute?”
Mu kumusubiza Bamporiki Eduard yagize ati: “Uzadomeho wumve”
Minisitiri Bamporiki akunze kugargara ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri twitter aho agenda asobanura byinshi muri gahunda za guverinoma ndetse no mu mateka yaranze u Rwanda.