Umuntu utaramenyekana akomeje gutekera imitwe abakoresha imbuga nkoranyambaga, akabambura utwabo yitwaje izina ry’umuraperi Hakizimana Amani uzwi nka P Fla.
Uyu muntu yatahuwe mu cyumweru gishize ubwo yasabaga amafaranga umunyamuziki w’umunyarwanda ariko utuye mu gihugu cya zambia, gusa uyu muntu ngo mbere yo kuyamwoherereza yabanje kugira amakenga abanza kubaza niko kumenya ko ari umuntu wiyitiriye uyu muhanzi P Fla akaba ashaka kumwambura utwe.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, uyu wiyitiriye P Fla yandikiye umukunzi wa P Fla akaba n’umunyamuziki wa hano mu Rwanda ariko utuye muri Zambia, amusaba amafaranga yo kumutabara amubeshye ko yapfushije umwana.
Mbere y’uko yohereza amafaranga kuri nimero yari yahawe inabaruye ku mazina asanzwe ya P Fla, uyu wari uyasabwe yagize amakenga abanza kubaza neza niba koko uyu muraperi yagize ibyago.
Umuraperi P Fla aganira na IGIHE yavuze ko amaze iminsi abona ubutumwa bw’abamubwira ko basabwa amafaranga mu izina rye, kenshi ahamya ko yagiye abikerensa gusa na we yababajwe bikomeye no kumva ko uyu mujura abeshya ikinyoma cy’uko umwana we yitabye Imana.
Ati ” Kenshi ibi nagiye mbyumva nkabikinisha, ariko nanjye ndi umuntu kandi ndababara, ibaze umuntu kugera aho abeshya ko umwana wanjye yitabye Imana? Ni ukuri ntabwo ari byo kandi inzego zibishinzwe ntekereza ko zikwiye kumfasha.”
P Fla yabwiye abakunzi be kujya bashishoza mbere y’uko bagira uwo baha amafaranga mu izina rye, yavuze ko abantu bakwiye kumva ko abatekamutwe bakajije umurego bityo bakirinda kugwa mu mutego watuma babatwara ibyabo.
Si ubwa mbere havugwa umuntu wiyitiriye icyamamare runaka mu Rwanda agatwara abantu amafaranga kuko no mu minsi yashize hari umutekamutwe wiyitiriye Kinga James akaba yari ageze kure asaba abantu amafaranga.