Tuyizere Thaddée wigeze kuyobora Akarere ka Kamonyi by’agateganyo, yatawe muri yombi mu iperereza riri gukorwa ku rupfu rw’umuturage wagwiriwe n’ikirombe bikarangira yitabye Imana.
Tuyizere yatawe muri yombi hamwe n’abandi bayobozi batatu.
Umuturage witwa Ndayizeye Jean de Dieu aherutse kugwirwa n’ikirombe arapfa ariko ngo ubwo cyamugwiraga abo bagabo bakaba bataramujyanye kwa muganga mu buryo bwihutirwa.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko Tuyizere Thaddée afunganywe n’abandi bantu batatu mu iperereza ku rupfu rw’uwagwiriwe n’ikirombe.
Ati “Ni byo koko ku wa 23 Gashyantare 2023 Tuyizere Thaddée yafunganywe n’abandi bantu batatu, bishingiye ku iperereza riri gukorwa kubera umuntu wagwiriwe n’ikirombe agapfa tariki 16 Gashyantare 2023 mu Karere ka Kamonyi. Bafungiye kuri RIB Station ya Gacurabwenge.”
Usibye Tuyizere, abandi bafunzwe ni Mbarushimana Jean Baptiste, Ndacyayisenga Jean Claude na Mushimiyimana Ernest wari ushinzwe ikirombe.
Tuyizere yigeze kuba Visi Meya ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Kamonyi, nyuma aza kuba Meya w’agateganyo guhera muri Nyakanga 2020 kugeza mu mpera za 2021 nyuma y’aho uwayoboraga akarere yari amaze kugirirwa Guverineri.