Bella Montoya, umukecuru w’imyaka 76 wo muri Ecuador basanze ari mu muzima ubwo bari bari kumwambika ngo bajye kumushyingura.
Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Montoya yari gushyingurwa, nyuma y’uko abaganga bemeje ko yapfuye yishwe no guturika kw’imitsi y’ubwonko.
Abo mu muryango we ubwo bwamwambikaga ngo ajye gushyingurwa, batunguwe no kubona agihumeka. BBC yatangaje ko Montoya yahise asubizwa mu bitaro igitaraganya ndetse Minisiteri y’Ubuzima ishyiraho itsinda ryihariye ryo kumukurikirana.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umuryango wa Montoya wabwiwe ko yapfuye, ubwo abaganga bakurikiranaga uwo mukecuru babonaga ko umutima wahagaze, atagihumeka. Uburyo bwose bagerageje ngo barebe ko yakongera guhumeka bwaranze.
Umuhungu w’uwo mukecuru, Gilber Rodolfo Balberán Montoya, yavuze ko nyina bamugejeje mu bitaro saa tatu za mu gitondo, bigeze saa sita bamubwira ko yapfuye.
Umuryango wavumbuye ko agihumeka hashize umwanya ari mu isanduku, aho biteguraga kumushyingura.