Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zikoreshwa hano mu Rwanda hagiye hacicikana ifoto ya nyampinga w’u Rwanda Ingabire Grace yambaye ikanzu yaserukanye mu marushanwa ya Miss World benshi bayamaganira kure ari na ko bashinja uwayimwambitse ko yamudodeye ikanzu itamubereye.
Ibi kandi byavuzweho na bamwe mu bayobozi bakomeye hano mu Rwanda aho nabo batahwemye kugaragaza ko iyi kanzu atari iyo guserukana mu marushanwa akomeye yo ku rwego rw’Isi nka Miss World.
Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane ku isi ishami ry’u Rwanda uzwi nka Transparency International Rwanda, Madamu Ingabire Marie Immaculee avuga kuri iyi kanzu Miss Ingabire yasrukanye yavuze ko n’umuturage usanzwe atayijyana no mu isoko ndetse yongeraho ko uwayimwambitse ashobora kuba yarariye ruswa.
Ati “Umuntu wambitse uriya mwana wagiye muri Miss World ahagarariye u Rwanda, urebye uko yamwambitse wavuga ko yahawe ruswa yo kumwambika nabi, yambaye nabi cyane, cyane ariko uretse kuyijyana muri Miss World iriya kanzu ntiwanayijyana mu isoko. Njye rwose mvuga ko uriya muntu yahawe ruswa.”
Si uyu muyobozi gusa kandi wagize icyo avuga kuri iyi kanzu kuko n’abakurikiranira hafi imyidagaduro hano mu Rwanda batangajwe n’iyi kanzu bavuga ko atari iyo guserukana mu marushanwa mpuzamahanga nk’aya yari yitabiriwe na Miss Ingabire Grace.
Nyampinga w’u Rwanda wa 2021, Ingabire Grace, kuri ubu ari i Jose Miguel Agrelot Coliseum mu gihugu cya Puerto Rico, aho yitabiriye amarushanwa yo gutoranya umukobwa uhiga abandi ku Isi Miss World 2021, amarushanwa ari kuba ku nshuro ya 70 gusa nta Munyarwandakazi wari wegukana ikamba muri aya marushanwa cyangwa se ngo abe igisonga.