Inkuru y’urukundo rwa Uwamahoro Claudine na Simon Danczuk wahoze ari umudepite mu Bwongereza mu Ishyaka ry’Abakozi yarangiye neza mu cyumweru gishize bambikanye impeta y’urudashira mu Mujyi wa Kigali, ariko uyu mugeni yimwe Visa kugira ngo ajye kubana n’umugabo we mu Bwongereza.
Ubukwe bwa Uwamahoro na Danczuk bwabereye i Kigali mu minsi ishize, abageni bombi batangaza ko banejejwe no kuba bashyingiranywe nyuma y’umwaka urenga bakundana.
Izi nzozi zo kuba muri ibi bihugu byombi ntizahise ziba impamo, kuko aba hafi y’uyu muryango babwiye Daily Mail ko Uwamahoro yasabye Visa muri Nzeri 2022 ashaka kujya mu Bwongereza nk’ugiye gutembera ariko ntiyayihabwa, ngo kuko Leta itari ifite gihamya y’uko akundana na Danczuk.
Ibi bivuze ko nubwo basezeranye, Danczuk we yagombaga kujya mu Bwongereza wenyine kubera impamvu z’akazi, naho umugore we akaba agumye mu Rwanda.
Amakuru avuga ko Uwamahoro yongeye gusaba indi Visa itandukanye n’iyo yari yasabye mbere, ariko na yo ngo nta gisubizo yari yahabwa ku busabe bwe.
Umwe mu bahaye amakuru Daily Mail yagize ati “Claudine yasabye Visa mu mwaka ushize nyuma y’uko we na Danczuk bemeranyije kubana, ariko ashengurwa no kuyimwa. Uko bigaragara abayobozi ntabwo bigeze bizera ko bakundana.”
“Batanze ibimenyetso byinshi birimo amafoto, ibiganiro bagiranaga buri munsi, Danczuk na we yajyaga ajyayo buri mezi abiri kumureba ariko ibyo byose byabaye nk’aho bidahagije.“
Yakomeje ati “Bombi byarabababaje cyane. Niba hari igihe biba bikenewe ko muba muri kumwe nk’umugore n’umugabo ni mu minsi ikurikira ugushyingiranwa.”
Uwamahoro Claudine ni Umunyarwandakazi w’imyaka 28 mu gihe umugabo we Simon Danczuk afite imyaka 56. Bahuye bwa mbere ubwo Simon Danczuk yazaga mu Rwanda mu ruzinduko rugamije ubushabitsi.
Danczuk yavuze ko uyu muryango wabo mushya uzaba i Kigali ariko bakazajya banyuzamo bakajya i Lancashire aho abana be baba.
Uyu mugabo yashakanye bwa mbere na Sonia Rossington babyarana abana babiri barimo uwitwa George w’imyaka 25 na Mary w’imyaka 20, baza gutandukana.
Danczuk yaje gushakana na Karen Burke, umukobwa wari uzwi cyane mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ku buryo bamwitaga ’selfie queen’ ariko umubano wabo wageze ku iherezo mu 2015.