Uwahoze ari umukinnyi wa Chelsea, Fábio Paím, byigeze kuvugwa ko arusha Cristiano Ronaldo mu kibuga, kuri ubu agereranywa n’intare mu gitanda aho akina filime z’imibanono mpuzabitsina abenshi bita iz’urukozasoni.
Mu kwezi gushize ni bwo Paím yatangaje ko agiye kwerekeza mu mwuga wo gukina filime zagenewe abafite imyaka y’ubukure nyuma y’uko gukina umupira w’amaguru byanze ndetse agafungwa kubera gushinjwa gukoresha ibiyobyabwenge.
Uyu mugabo w’imyaka 36, wakinanye na Cristiano Ronaldo muri Sporting Lisbon, yakinanye n’abagore babiri muri filime ye ya mbere ya ‘pornographie’.
Nyuma y’uko amashusho yafashwe atangiye kugurishwa 65£ ku rubuga rwa Telegram, Diana Cu de Melancia yavuze ko bari bazi ko bishobora gutera ikibazo Paím ariko si ko byagenze.
Ati “Twatekerezaga ko aza guhangayika ariko si uko byagenze. Ahubwo Fabio yarushijeho kuba intare. Yari umukinnyi mwiza wa ruhago, ndetse ubu ni umukinnyi mwiza wa ‘pornographie’. Araza kwamamara. Ndatekereza ko iyi filime ari iya mbere muri nyinshi nzakinana na Paím.”
Paím yongeyeho ati “Biragoye kuba uri imbere ya camera ariko narabikoze kandi ndatekereza ko mfite impano yabyo. Byaranshimishije, kandi ni inzozi ebyiri nashohoje, gukina filime no kuba ndi kumwe n’abagore babiri badasanzwe.”
Fábio Paím yahamagawe inshuro 42 mu makipe mato ya Portugal kugeza mu batarengeje imyaka 21, ariko ntiyigeze ahamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru.
Cristiano Ronaldo yigeze gutangaza ko Paím wakinaga ku ruhande asatira izamu, ari we mukinnyi utanga icyizere muri Portugal kurusha abandi bose bari mu kiragano kimwe.
Ubwo Ronaldo yari amaze gusinyira Manchester United mu 2003, yagize ati “Niba mutekereza ko ndi umukinnyi mwiza, mutegereze mubanze mubone Fábio Paím.”
Mu 2008, Paím yatijwe muri Chelsea ubwo yatozwaga n’Umunya-Brésil Luiz Felipe Scolari, ariko akina umukino umwe mu ikipe yayo ya kabiri mu mezi ane yamaze muri iyo ntizanyo.
Fábio Paím ufite ababyeyi b’Abanya-Angola, yashinjwe inshuro ebyiri gufata ku ngufu mu 2012 na 2015, ariko ibirego byombi byarangiye atigeze ajya mu rukiko.
Mu 2019, yatawe muri yombi muri Portugal akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge ariko yishyura amafaranga, afungurwa nyuma y’amezi 12 muri gereza.