Padiri Wencislas Munyeshyaka w’imyaka 63 wahoze ari padiri mukuru wa Paruwasi ya Saint Famille mu mujyi wa kigali yirukanwe mu bikorwa byose bya Kiliziya Gatorika.
Wencislas yakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Saint-Martin de la Risle y’i Brionne mu Bufaransa, nyuma yo guhungira muri iki gihugu mu myaka 27 ishize dore ko anashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994.
Ku wa Gatanu tariki ya 03 Ukuboza ni bwo Padiri Munyeshyaka yahagaritswe n’umushumba wa Diyosezi ya Évreux, Christian Nourrichard, nyuma yo kwemera ko afite umwana w’umuhungu w’imyaka 11 y’amavuko.
Itangazo iriya Diyosezi yasohoye rivuga ko mu mpeshyi y’uyu mwaka ari bwo Padiri munyeshyaka yinjiye mu bitabo by’irangamimerere byo muri Komine ya Gisors, akemera ko ari we se w’umwana w’umuhungu w’imyaka 11 y’amavuko yabyaranye n’umugore wo muri ako gace.
Ni muri uru rwego Musenyeri Nourrichard yamuhagaritse gukora imirimo yose y’ubupadiri; kwakira no gutanga amasakaramentu kuko ibyo yakoze bihabanye n’imirimo yo kwiha Imana yari yariyemeje.
Mu biganiro Umushinjacyaha Gerald Patrick wo mu gace ka Rosny-sous-Bois yashyize hanze Padiri Munyeshyaka aterana imitoma n’umugore witwa Mukakarara Claudine babyaranye, kugeza aho amubwira ko yifuza ko yamubyarira undi mwana.
Ati: “Nindamuka ntafunzwe tuzabyara umwana wacu wa kabiri. Ni wowe wanyeretse iyo nzira yo kubyara, ariko noneho ndifuza umukobwa”.
Claudine asubiza Padiri Munyeshyaka agira ati: “Wowe ubyara abahungu!”, undi na we ati: “Oya ndifuza umukobwa”.
Uyu mugore birangira yijeje Padiri ko Imana izamukorera igitangaza akabyara umukobwa.
Padiri Munyeshyaka yageze mu Bufaransa mu 1994 avuye muri Arikidiyosezi ya Kigali, dore ko yari umupadiri muri Paruwasi ya Sainte Famille.
Ni umwe mu bihaye Imana bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko yashinjwe kwica Abatutsi bari barahungiye kuri Sainte-Famille, muri Saint-Paul no kuri Cela.
Uyu mupadiri bivugwa ko yagendanaga pistol ku tako, yanavuzweho gufata abagore n’abakobwa ku ngufu ku buryo bamwe yari ameze nk’uwabagize abagore be.
Ageze mu Bufaransa yatse ubuhungiro, yakirwa muri Diyosezi ya Évreux na Musenyeri Jacques David mu 1996 nyuma aza koherezwa muri Paruwasi ya Gaillard-sur-Seine mu 2001.
Yabaye kandi muri Paruwasi ya Gisors Vallée d’Epte n’iya Plateau d’Étrépagny.