Bakunzi b’inkuru yacu urw’iyi minsi nkomeje kubashimira kubwo ibitekerezo murimo gutanga kuri iyi nkuru bitandukanye ndetse n’urukundo muyifitiye. Duherukana mu gice cya kane naguye igihumure kubera ubwoba bw’uko Manzi agiye kubwira Mama Ketty nyawe utandukanye nuwihishe mu wo mama atekereza ko ndi.
Manzi yahise agira ubwoba ansuka amazi ndanywa anyoza no mu maso ndazanzamuka, maze kugarura ubwenge Manzi yahise ambwira ko ndi umukinnyi w’ikinamico mwiza yishyiramo ko ari ibyo nari nigize. Yakomeje guhamagara Mama ariko kuko Mama yari mu nzu asenga asaba n’Imana imbabazi yumvaga yazinutse Manzi adashaka no kumubona mu rugo. Mama asoje gusenga yarasobotse Manzi ataramubwira icyo yamushakiraga Mama ahita amubwira ngo natahe kandi ntazongere narimwe kugaruka mu rugo. Mama yahise afata telephone ahamagara umushumba ngo aze mu rugo amubwire.
Umushumba yaje mu rugo ariko kuko nari nziko yerekwa akanahanura nagize ubwoba ntekereza ko agiye kuntahura akavuga ibyange mpita njya kwiyicarira mu gikari. Mama yatangiye kuganirira umushumba amubwira ko yakoze icyaha gikomeye ko yahemukiye Imana n’umuryango we. Umushumba yatangiye kumubwiriza ijambo ry’Imana amwibutsa ko nta cyaha na kimwe Imana itababarira. Mama mu marira menshi ashoka ku matama yasabye umushumba ko yabanza akampamagara mu nzu akongera gusaba Imana nange imbabazi.
Mama yankuye mu gikari tujyana mu nzu ararira, aratura na mureba nkibuka ibyaha byose nakoze nkumva nasaba Imana imbabazi ariko na none nkumva natuye naba mbaye nka cya gisiga cy’urwara rurerure kimennye inda ndinumira. Umushumba yatangiye kudusengera ashyitsemo hagati arambaza ati wowe ntago watura. Kugira ngo nyobye uburari nange ndamubwira ngo Imana imbabarire aho ibona nakosheje hose.
Umushumba Imana yahise itangira kumwereka ibyange byose arambwira ngo nature neza. Nahise nturika nange ndarira ndavuga ngo Imana imbabarire ubusambanyi, gukuramo inda nkica umuzira nenge, ubutinganyi n’ibindi byose. Yaransengeye cyane arambwira ngo Imana irambabariye ariko ninongera kubisubiramo no gupfa nzapfa. Ubwo ako kanya Mama yari yumiwe yumva atazi ibyo arimo kumva niba ari byo. Yaranyitegereje abimbaza neza ndamusobanurira byose musaba imbabazi nange.
Ukwezi kurangiye Papa yari asoje ubutumwa bwe bw’akazi agarutse mu rugo tujya kumwakira ku kibuga cy’indege mama amushyiriye ururabo. Papa yari amufitiye ubwuzu na mama ari uko ariko yakwibuka ibyo yakoze umutima ukamurya. Uwo munsi twaraye muri hotel dutaha bukeye. Mbere yo gushyika mu rugo Papa yatujyanye Mu isoko aratubwira ngo buri muntu afate icyo ashaka mu myenda, inkweto ndetse n’ibiribwa.
Nyuma yo kugurirwa impano na Data twaguriye izindi mpano abana bo mu rugo bari kwa Nyogokuru ndetse na Nyogokuru. Twanyuzeyo zurazibashyira turanabazana. Mama yashatse kwirega kuri Papa umutima umwe ukabimwemeza undi ukamubwira ngo abireke. Mama yaranyegereye angisha inama yicyo yakora muri ibyo bibiri. Naramubwiye ngo nasigeho atisenyera. Gusa ikibabaje tugeze mu rugo twinjiye mu cyumba Papa yakuyemo inkweto agiye kureba izindi munsi y’igitanda asangamo bokisa ya Manzi na puridance yakoreshejwe.
Igice cya 6……..