Imyaka ibiri irihiritse Kabuga Félicien afashwe, mu gikorwa cyagaragajwe nk’intambwe ikomeye mu gutanga ubutabera ku bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’abayirokotse.
Kabuga yafashwe ku wa 16 Gicurasi 2020, mu nyubako y’ahitwa Asnières-sur-Seine hafi y’umujyi wa Paris. Hari nyuma y’imyaka 26 ashakishwa ngo aryozwe ibyaha ashinjwa bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umugabo wamenyekanye nk’umunyemari ukomeye, wihishe mu bihugu byinshi kugeza ubwo bamwe babihuzaga n’uko abagenzacyaha bamugeragaho agahita abura, nyamara ari ukubera ruswa yagendaga atanga, bityo abakamufashe bakamurigisa.
Afatwa nk’uwagize uruhare runini mu gutera inkunga umugambi wa Jenoside, anatanga umusanzu mu gushinga radio RTLM yabibaga urwango.
Ubwo yashingwaga, Kabuga yatanzemo 500 000 Frw ndetse ni we wabazwaga imikorere yayo ya buri munsi nka perezida wayo, Ferdinand Nahimana akayibera umuyobozi (Directeur), Jean Bosco Barayagwiza aba umuyobozi wungirije . Abo nabo bahamijwe ibyaha bya Jenoside.
Ubwo Kabuga yafatwaga, abantu benshi batangiye gutekereza ko ubutabera bugiye kuboneka. Nyamara birasa n’ibigiye gutinda kurushaho, ndetse urwijiji ruragenda rurushaho kuba rwose. Nyuma y’imyaka ibiri, Urwego rwasigiwe imirimo y’insigarira y’inkiko mpuzamahanga zirimo n’urwari rwarashyiriweho u Rwanda (IRMCT), ntabwo ruragena itariki urubanza rwa Kabuga ruzatangiriraho mu mizi.
Urubanza rwe ruracyari mu gihe ntegurarubanza, ndetse haracyagibwa impaka ku miterere y’ubuzima bwe. Ubwo Kabuga yari amaze gufatwa, ingingo ya mbere yahise igibwaho impaka kwari ukwemeza ahantu azaburanira. Uyu musaza w’imyaka 89, inyandiko zisaba ko afatwa zateganyaga ko agomba kuzaburanishirizwa ku ishami rya IRMCT rya Arusha muri Tanzania.
Yafashwe mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyari kimeze nabi, ndetse Tanzania ntabwo yagikozwaga ku buryo icyo gihe ubutegetsi bwa Perezida Joseph Magufuli bwari bwarasabye abaturage gukomeza imirimo yose nk’aho nta cyabaye. Bitandukanye na Samia Suluhu wamusimbuye.
Abunganizi ba Kabuga barimo Me Emmanuel Altit basabye ko atoherezwa muri Tanzania, ko ahubwo yakoherezwa ku ishami rya La Haye mu Buholandi, mu gihe hagisesengurwa ibijyanye n’ubuzima bwe.
Icyo cyemezo cya kabiri nicyo cyafashwe, ndetse nyuma y’imyaka ibiri haracyasesengurwa mu buryo bw’ibanze, niba ubuzima bwe bumeze neza ku buryo yaburanishwa mu mizi. Indi ngingo ni ukwemeza niba ubuzima bwe bumwemerera kuba yakurizwa indege akajyanwa muri Tanzania. Nyuma y’imyaka ibiri, ibyo nabyo ntibirafatwaho icyemezo.
Kugira ngo urubanza rukomeze, hatumijwemo impuguke enye zizafasha mu rubanza guhera muri Kamena. Abunganira Kabuga basabye ko bahabwa igihe gihagije, kugira ngo bitegure gusubiza ibibazo bazabazwa n’izo mpuguke mu bijyanye n’ubuzima.
Ni mu gihe Ubushinjayaha bwo buvuga ko bwiteguye kuburana uru rubanza, ariko birasa n’aho inama ntegurarubanza igiye gufata igihe kirekire cyane.
Ubuzima bwe buri mu marembera
Ubuzima bwa Kabuga buteye inkeke. Ni umukambwe w’imyaka 89, wahoze ari umukire ariko ubuzima bwo kwihishahisha bwaramuhuse, uretse ko n’imyaka ye atari mike. Uko imyaka yicuma, uretse na Kabuga, abatangabuhamya nabo niko bagera mu za bukuru urebye uburyo hashize imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, kandi abazi Kabuga neza icyo gihe ntibari abana. Ubu nabo barakuze.
Hari amakuru ko mu cyumweru gishize, ubushinjacyaha bwakuye ku rutonde rwabwo umwe mu batangabuhamya, witabye Imana. Ni mu gihe bwifuje kuzahamagara mu rukiko abasaga 50. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, Félicien Kabuga yagejejwe mu rukiko mu nama ntegurarubanza, yifashishije ikoranabuhanga ry’amashusho.
Yabwiye abacamanza ati “Ndabasaba ko mwandeka nkagenda kubera ko ndananiwe cyane… ndarembye.”
Gutinda k’uru rubanza birongera ibyago ko Kabuga ashobora no gupfa, akagenda mu buryo bw’amategeko nk’ukekwaho icyaha cya jenoside, aho kuba nk’uwahamwe n’icyaha cya Jenoside. Kabuga kandi ni umuntu ugifite imitungo myinshi mu Rwanda, icungwa nk’iyasizwe na bene yo.
Kugenda ataburanishijwe byaba ari igihombo gikomeye ku butabera bwaba budatanzwe ku bazize Jenoside n’abayirokotse, bose bagizweho ingaruka n’ibikorwa Kabuga aregwa. Mbere yo gufatwa, yashakishwaga mu rwego rumwe na Protais Mpiranya wayoboye umutwe w’abasirikare barindaga Perezida Juvenal Habyarimana, wayoboye u Rwanda kuva mu 1973 kugeza mu 1994.
Mpiranya yahigishijwe uruhindu mu bihugu byo muri Afurika y’amajyepfo, nyamara muri uyu mwaka wa 2022 biza kwemeza ko yaguye muri Zimbabwe mu 2006. Byamenyekanye nyuma y’imyaka 16!
Ibyo byose ni ibihombo ku butabera butatanzwe, ndetse ukuri kw’ibyabaye ntikwabashije kwandikwa ngo kwemezwe n’inkiko, kujye mu bimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inkuru ya igihe.com