Hirya no hino ku isi abantu benshi batekereza ko abakuru b’ibihugu benshi ari bo baba bafite uburinzi bukomeye nyamara hari n’abandi bantu ku giti cyabo bagira abarinzi basumba abarinda abakuru b’ibihugu.
Muri iyi nkuru byoseonline twabateguriye urutonde rw’abantu barinzwe cyane kurusha abandi ku isi, Muri uru rutonde twabateguriye, harimo abantu ku giti cyabo ndetse n’abakuru b’ibihugu;
1. Vladimir Putin
Perezida w’igihugu cy’uburusiya ari mu bantu bafite uburinzi buhambaye ku isi dore ko afite abamurinda barenga ibihumbi bitatu ndetse n’imodoka zihambaye. Putin agira itsinda ry’abamucunga bajya kugenzura aho azagirira uruzinduko mbere y’ukwezi ngo ahagere.
2. Donald Trump
Donald Trump wahoze ari perezida wa leta z’unze ubumwe za Amerika ari ku mwanya wa kabiri mu bantu barinzwe cyane kuko afite kompanyi z’umutekano zigera kuri 12 zose zishinzwe kumucungira umutekano.
Mu kumucungira umutekano kandi bivugwa ko Trump afite imodoka izwi nka “The Beast” imodoka ya mbere irinzwe kuruta izindi ikaba kandi itakinjizwa isasu cyangwa bome.
3. Kim Jong Un
Uyu mu Perezida wa Korea y’epfo afite itsinda ry’abamurinda bagera kuri 12 bagenda bazengurutse imodoka ye ya Limo aho agiye hose bagenda n’amaguru we ari mu modoka. Uyu mu perezida kandi afite abasirikare bagera ku bihumbi 90 bo kumurinda batojwe bikomeye. Raporo nyinshi zivuga yuko nta n’urutozi rwamugeraho.
4. Papa Francis
Afite abamurinda bazwi nka “Pontifical Swiss Guard” bazwiho kumara igihe kinini bahagaze ku isi nta kunyeganyega akaba ari itsinda rigizwe n’abafite intwaro ndetse n’abandi batojwe imirwanire yok u rwego rwo hejuru nta ntwaro bakoresheje.
Aba barinzi kandi baba baryamiye amajanja ku buryo iyo baguketseho gushaka guhungabanya umutekano wa Nyir’ubutungane bahita bakurigisa ukaburirwa irengero ukabanza ugakorwaho iperereza rihambaye.
5. Umwamikazi Elizabeth
Uyu mwamikazi w’ubwami bw’Abongereza na we ari mu barinzwe cyane bikomeye ku isi kuko aba afite abarinzi bahambaye mu mirwanire no gukoresha intwaro zitandukanye baba batonze umurongo abandi bari mu mpande ze aho agenda anyura.
Aba barinzi kandi baba bafite inshingano zo gutuma Umwamikazi atuza ntagire igihunga aho afite ikipe nini irinda aho atuye izwi ku izina rya “Storlan York Elite Squad”.
6. Igikomangoma Muhamed Bin Salman
Muhamed bin Salman ni igikomangoma cy’igihugu cya Saudi Arabia aho bivugwa ko iki gikomangoma gishora miliyari 20 z’amadorali mu kugura ibikoresho bikomeye bya gisirikare byo kumurinda.
Bitewe n’imyemerere y’idini ya Islam iki gihugu kigenderaho, uyu Muhamed agenda azengurutswe n’abagabo b’ibigango bambaye amakanzu ya kislam ushobora kugira ngo ni abantu basanzwe ariko baba bambariyeho intwaro karahabutaka ku buryo ushatse guhungabanya umutekano we utahurwa hakiri kare kandi ugahura n’ibibazo.
7. Xi Jin Ping
The Central Security Bureau (CSB) ni urwego rwa gisirikare rushinzwe kurinda uyu mu Perezida w’igihugu cy’Ubushinwa kuko uyu ari we muntu ufite abantu bamutera ubwoba cyane ku isi ari nayo mpamvu urwego rushinzwe kumucunga rugizwe n’abasirikare benshi kandi batojwe mu buryo budasanzwe.
8. Mark Zuckerberg
Uyu mukire washinze urubuga rwa Facebook, yakorsheje miliyoni 20 z’amadorali mu mutekano we ndetse na miliyoni 7.3 z’amadorali yashoye mu bamurinda (Bodyguards) mu rugo ndetse n’aho agiye hose kuva muri 2015.
Kugeza ubu, uyu mukire akoresha miliyoni zigera kuri 30 z’amadorali ku barinzi, kugura system z’umutekano ndetse n’indege ze ku giti cye (Private Jet)
9. Igikomangoma Harry na Meghan Markle
Prince Harry n’umugore we Meghan Markle igihe bakoraga ubukwe, miliyoni 13 z’amadorali angana na miliyari 13 z’amanyarwanda yose yakorehejwe mu bikorwa bya Police kugira ngo abitabiriye ubwo bukwe babe bameze neza bafite umutekano, ayandi akoreshwa muri ba mudahushwa(Snipers) bari hafi aho, Abapolisi bo hasi y’ubutaka baba bari mu buvumo hafi aho ndetse n’ababanje kuhakorera iperereza ukwezi kose mbere yuko ubwo bukwe buba.
10. Floyd Mayweather
Uyu mukinnyi ukina iteramakofe raporo zigaragaza ko afite abarinzi banini ku isi (Bodyguards) bahora bari kumwe amasaha 24/24.