Uyu ni umunsi wa 3 APR FC isubukuye imyitozo yitegura igikombe cy’Amahoro n’imikino ya shampiyona izabukurrwa mu kwezi gutaha, kapiteni wayo ntaritabira imyitozo aho bivugwa ko umwuka atari mwiza hagati ye n’umutoza mukuru, Adil Erradi Mohammed.
Uyu rutahizamu winjiye muri APR FC muri Nzeri 2020, amakuru ISIMBI ifite yizewe ni uko yavuye mu mwiherero w’iyi kipe mbere gato y’umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona APR FC yatsinzemo Rutsiro 1-0 tariki ya 20 Werurwe 2022, ubu akaba yibereye iwe mu rugo.
ISIMBI yamenye amakuru ko uyu rutahizamu atishimiye uburyo umutoza mukuru w’iyi kipe ukomoka muri Maroc, Adil Erradi Mohammed ababwiramo, cyane cyane abataha izamu ababwira nabi avuga ko badatsinda.
Ni kenshi uyu mutoza yagiye yumvikana mu itangazamakuru anenga ba rutahizamu be ko ikipe irema uburyo bwinshi ariko ba rutahizamu be ntibatsinde.
Ubwo yari amaze kunganya na AS Kigali tariki ya 22 Mutarama 2022, icyo gihe yagaragaje kutishimira imyitwarire ya ba rutahizamu be kuko baremye amahirwe menshi ariko ntibabasha kureba mu izamu.
Ibi byaje kwisubiramo ubwo batsindwaga na Mukura VS 1-0 tariki ya 1 Gashyantare 2022, nabwo ntiyishimiye imyitwarire y’abakinnyi be bataha izamu.
Amakuru avuga ko uko yagaragazaga ko atishimiye umusaruro wabo ari nako yavuganaga n’abakinnyi be bataha izamu ababwira nabi, akaba ari n’aho haje kuva kutumvikana hagati ye na Jacques Tuyisenge wamubwiraga ko nubwo badatsinda ariko na none akwiye kureka kubatuka buri munsi, ngo hari uburyo yababwiramo atabatutse kuko n’abo ari abantu.
Umwuka mubi hagati y’aba bombi waje gukomeza gututumba kugeza aho Jacques Tuyisenge afashe umwanzuro wo gusohoka mu mwiherero arataha, ndetse abamuri hafi bavuga ko yifuza kuba yatanduka n’iyi kipe.
Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’Umunyamabanga w’iyi kipe kuri iki kibazo, ntibyakunze kuko atabonekaga ku murongo we wa telefoni gusa andi makuru avuga ko atari mu Rwanda yagiye kwivuriza hanze y’igihugu.
Jacques Tuyisenge yinjiye muri APR FC muri Nzeri 2020 akaba yari yarayisinyiye imyaka 2 ubu akaba ari mu mwaka we wa nyuma.
Mu gihe amazemo ntabwo yahiriwe kuko yaranzwe n’imvune ndetse n’imikino yakinnye akaba atarabashije gutsinda ibitego nk’ibyo yari ategerejweho kuko amaze kuyikinira imikino 26 aho yayitsindiyemo ibitego 2 gusa yatsinze AS Muhanga muri shampiyona, hari tariki 11 Gicurasi 2021 ubwo bayitsindaga 3-1, yatsinzemo 2.