Urukundo rwa Umunyana Analyssa wamamaye nka Mama Sava na Nshuti Alphonse benshi bamenye nka Alpha rwamaze kurangira nyuma y’uko umubano wabo ujemo agatotsi.
Amakuru y’uko urukundo rwabo rwarangiye yahamijwe na Mama Sava mu kiganiro cyihariye yagiranye na igihe ubwo yari amaze gusiba amafoto yose bari bahuriyemo ku mbuga nkoranyambaga ndetse yaranakuye umukunzi we mu bo akurikira.
Aha yagize ati “Ni byo rwose twaratandukanye, icyakora nibaza ko ibyo twapfuye byo biri hagati yacu bitaba byiza kubivuga mu itangazamakuru, icyo kumenya ni uko twamaze gutandukana.”
Amakuru IGIHE ifite ahamya ko urukundo rwabo rwatangiye kuzamo agatotsi muri Gashyantare 2023, ibi bisobanuye ko bamaze ameza arenga abiri badacana uwaka.
Mama Sava atandukanye n’umukunzi we nyuma y’uko muri Gicurasi 2022 ari bwo yari yemeye ko asigaye afite umukunzi mushya, icyo gihe akaba yaravugaga Alpha. Nyuma y’uko inkuru z’urukundo rwabo zigeze hanze, abazi uyu mugabo bahise banjama Mama Sava bamushinja gutwara umugabo w’abandi ngo kuko asanganywe umuryango.
Mu minsi ishize Mama Sava yatangaje ko abamwibasiye ari abadafite amakuru ahagije.
Icyo gihe yagize ati “Uretse n’ibitekerezo ku nkuru, n’inshuti zanjye zarampamagaye zimbwira kureka umugabo w’abandi. Ariko ntabwo nabarenganya. Kuri njye impamvu batigeze bamubwira ko atwaye umugore w’abandi ni uko nabivuze ko natandukanye n’umugabo ariko we ntabwo yigeze abivuga.”
Icyo gihe yavuze ko umugabo bari basigaye bakundana yari amaze igihe atandukanye n’umugore we nubwo bamwe batari babizi.
Yakomeje agira ati “Abantu ntibabindenganyirize nta mugabo w’abandi natwaye. Abizi neza ko afite umugore ntabwo yari kwemera ko bijya mu itangazamakuru.”
Mama Sava yatangiye gukina filime guhera mu 2017. Uretse Papa Sava akinamo, yagaragaye no mu zindi zitandukanye zirimo na Seburikoko.