Umunyamakuru wakoze ku bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda mu bijyanye n’imyidagaduro ubu akaba akorera kuri YouTube Nyarwaya Innocent kwihangana byamunaniye aterana imitoma n’umukunzi we uba muri Leta z’Unze ubumwe z’Amerika.
Ibi yabitangaje ubwo uyu mwamikazi w’umutima we yagiraga isabukuru y’amavuko maze uyu musore umaze kumenyekana ku muyoboro wa YouTube Yago TV amusesekazaho amagambo ryoheye amatwi amwibutsa byinshi banyuzemo mu rukundo rwabo.
Abinyujije kuri Instagram ye Nyarwaya Innocent yagize ati: ‘‘Nakwandika igitabo cyose ku munsi wawe, uzi neza ibyo njye nawe twanyuranyemo, ukwiye byose mwamikazi, ubaye umwaka wose n’iminsi micye, ndishimira ubuzima bwawe kandi ni igihango cyacu, Charly ramba ubuntu bw’Imana bukubeho iteka ryose.”
Ubwo yasubizaga kuri ubu butumwa bwa Yago, Rudakangwa Charly Esther wigaruriye umutima w’uyu Munyamakuru yamusubije agira ati “Reka Imana ihabwe icyubahiro imyaka yindi myinshi, Imana ijye iteka iha umugisha umutima wawe utagereranwa, urakoze cyane ku bw’imirimo y’amaboko yawe n’ibindi byose, icyo nakubwira uri umuntu udasanzwe.”
Hari benshi bahise batanga ibitekerezo kuri aya magambo yuje urukundo yari amaze kuvugwa hagati y’aba bombi, barimo Aline Gahongayire wahise abifuriza imigisha myinshi.