Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa 18 Werurwe 2022 rwagumishijeho igihano umunyamakuru Niyonsenga Dieudonnée wiyita Cyuma Hassan yari yarahamijwe n’Urukiko Rukuru mu mwaka ushize.
Mu Gushyingo 2021, Urukiko Rukuru rwakatiye Cyuma igifungo cy’imyaka 7 rumuca n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda (Frw) miliyoni 5, rumaze kumuhamya ibyaha bine: gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira umwuga, kubangamira ishyira mu bikorwa ry’imirimo y’ubutegetsi n’icyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.
Cyuma yarajuriye ahakana ibi byaha byose, asaba Urukiko kumugira umwere, Ubushinjacyaha nabwo bujurire busaba ko iki cyaha cya nyuma yagihanagurwaho kubera ko kitakibarizwa mu mategeko y’igihugu.
Mu iburanisha ry’ubu bujurire, Cyuma yibanze cyane ku cyaha cyo kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru, aho Ubushinjacyaha bwabishingiraga ku kuba adafite ikarita y’urwego rw’abanyamakuru rwigenzura, RMC, ariko we n’abanyamategeko babiri bamwunganira; Me Gatera Gashabana na Ntirenganya Seif bagahamya ko ikarita y’uru rwego atari yo ikwiye gushingirwaho mu kwemeza ko umuntu ari umunyamakuru. Iyi ngingo yateje impaka cyane mu iburanisha riherutse tariki ya 27 Gahyantare.
Kuri uyu wa 18 Werurwe, Urukiko rw’Ubujurire rwahanaguye kuri Cyuma icyaha cyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu nk’uko rwari rwarabisabwe n’Ubushinjacyaha, ariko narwo rukomeza kumuhamya ibindi byaha yari yarahamijwe n’Urukiko Rukuru.
Urukiko rw’Ubujurire rumaze kumuhamya ibi byaha no kumuhanaguraho kimwe, rwagumishijeho igihano cy’igifungo cy’imyaka 7, runamuca ihazabu ya Frw 5.000.000.