Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasubitse urubanza ruregwamo Nsabimana Jean uzwi nka Dubai, Rwamulangwa Stephen, Mberabahizi Raymond Chretien, Nyirabihogo Jean d’Arc na Nkulikiyimfura Théopiste.
Dubai uburana afunzwe niwe wasabye urukiko ko iburanisha ry’uyu munsi ryasubikwa kuko arwaye akaba atabasha kuburana.
Urukiko rwemeje ko ari uburenganzira bw’uregwa, mu gihe yumva atabasha kuburana kubera impamvu z’uburwayi, urubanza rushyirwa ku wa 26 Mata 2024.
Ni ku nshuro ya kabiri urubanza rusubitswe nyuma y’aho urukiko rutegekeye ko rwogera gupfundurwa.
Inshuro iheruka urukiko rwatangaje ko urubanza rwasubitswe kubera ko Dubai yarwariye muri Gereza akaba atabasha kwitabira iburanisha, ruhita rushyirwa ku wa 29 Werurwe 2024.
Rwaje kwimurirwa kuri uyu wa 22 Werurwe nyuma y’uko bigaragaye ko uwo munsi wari wafashwe mbere azaba ari icyiruhuko kubera azaba ari uwa Gatanu Mutagatifu.
Ni urubanza rwatangiye kuburanishwa mu masaha ya saa Tanu, maze Nsabimana Jean ahita asaba ijambo abwira urukiko ko yifuza gusubikirwa iburanisha kuko arwaye atabasha kuburana.
Ati “Uyu munsi mumbabariye ntabwo naburana. Maze iminsi ndwaye. Murabizi ko n’ubushize rwasubitswe kubera nari ndwaye rero n’ubu ntabwo meze neza sinabasha kuburana.”
Abamwunganira nabo bagaragaje ko kuba uwo bunganira atameze neza urubanza rwasubikwa, rugahabwa indi tariki rwazaburanishirizwaho.
Ku rundi ruhande ubushinjacyaha nabwo bwagaragaje ko mu gihe Nsabimana Jean yaba arwaye koko ari uburenganzira bwe kuburanishwa ameze neza, bityo ko urukiko rwabifataho icyemezo.
Inteko iburanisha uru rubanza igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi yahise ifata icyemezo cyo gusubika urubanza rukazaburanishwa ku wa 26 Mata 2024.
Abaregwa bose bakurikiranyweho ibyaha byakozwe bifitanye isano n’umudugudu w’Urukumbuzi wubatswe na Dubai guhera mu 2015.
Uyu Mudugudu uherereyehe mu Murenge wa Kinyinya mu Karere Ka Gasabo, bamwe mu baguze inzu zubatswemo bagaragaza ko uwazubatse yazisondetse ibintu byatumye Dubai atabwa muri yombi.
Ubwo hafatwaga icyemezo cyo kongera gupfundura urubanza, Urukiko rwagaragaje ko byakozwe ku busabe bw’Ubushinjacyaha buvuga ko hari imitungo yafatiriwe y’abaregwa igomba gufatwaho icyemezo.