Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bw’umunyamakuru Nsengimana Théoneste nyiri Umubavu TV warutakambiye arusaba kumufungura by’agateganyo kugira ngo ajye kwita ku mugore we utwite.
Mu bujurire bwabaye tariki ya 6 Mata 2022, Nsengimana yagejeje kuri uru rukiko impamvu yumva akwiye gufungurwa by’agateganyo, zirimo ngo kuba afunzwe mu buryo budakurikije amategeko. Nsengimana n’aba bayoboke ba DALFA Umurinzi batawe muri yombi mu Kwakira 2021. Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwabakatiye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo mu Gushyingo 2021.
Nsengimana yasobanuriye umucamanza ko muri gereza ya Nyarugenge afungiwe ahantu ha wenyine yise ‘muri kasho’. Aha ngaha ngo ntabwo yemererwa guhura n’abandi, gusohoka cyangwa gusurwa ku wa Gatanu nk’abandi, akavuga ko mu gihe bibaye na bwo abacungagereza bamuhagarara hejuru.
Nsengimana kandi yasobanuye ko umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwamukatiye iminsi 30 y’agateganyo y’inyongera tariki ya 14 Gashyantare 2022, yirengagije ko ari umunyamakuru, kandi hari uburyo bwihariye abanyamakuru bakurikiranwamo.
Mu kumukatira iki gifungo, Nsengimana yavuze ko umucamanza mu rukiko rw’ibanze yabogamiye ku Bushinjacyaha ngo bwamufungishije bwirengagije amahame agenga umwuga w’itangazamakuru. Ku mugore we utwite, uyu munyamakuru yagize ati: “Nyakubahwa mucamanza nawe uri umubyeyi, uzi iyo umudamu akuriwe, ari wenyine, anafite ibibazo bitandukanye, ibibazo bishobora kugira ingaruka ku mwana uri mu nda.”
Ariko Ubushinjacyaha bwo bwasabye urukiko ko rwategeka ko akomeza gufungwa kuko we n’abandi 7 bareganwa bo mu ishyaka rya DALFA Umurinzi bakurikiranweho ibyaha bitanu bikomeye, by’ubugome kandi bibangamiye umutekano w’igihugu.
Ibi byaha ni: kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gucura umugambi wo gukora ibyaha, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara bigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga no gutangaza amakuru y’ibihuha.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 12 Mata 2022 rwanzuye ko icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ku ifungwa ry’agateganyo kidahinduka, bityo kigumana agaciro kacyo mu ngingo zacyo zose.