Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rumaze gutesha agaciro gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ishingira ku masezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono mu mwaka ushize.
Saa sita zirengaho iminota mike kuri uyu wa 15 Ugushyingo Perezida w’uru rukiko, Robert Reed, yavuze ko iyi gahunda itemewe n’amategeko nk’uko byari byaranzuwe n’urukiko rw’ubujurire muri Kamena 2023.
Uyu mucamanza yasobanuye ko abimukira bakoherezwa mu Rwanda baba bafite ibyago byo gusubizwa mu bihugu bakomokamo, mu gihe ubusabe bwabo bwo kuba mu Bwongereza butatekerezwaho neza.
Ni icyemezo Reed yatangaje ko cyashingiye ku masezerano mpuzamahanga atandukanye u Bwongereza bwashyizeho umukono arimo irirebana n’ishyirwaho ry’urukiko rw’i Burayi rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza yasinywe muri Mata 2022. Abimukira ba mbere bagombaga kugera i Kigali muri Kamena, uwo mwaka, gusa ubwo indege yiteguraga kuzana icyiciro cya mbere, uru rukiko rw’i Burayi rwarayihagaritse.
Mu gihe hari hategerejwe iki cyemezo, bamwe mu baminisitiri n’abashingamategeko bo mu ishyaka Conservatives bari bahaye guverinoma icyifuzo cy’uko u Bwongereza bwahindura itegeko rirebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ku buryo uru rukiko rw’i Burayi rutakongera kubugiraho ububasha.
Uyu mucamanza, mu mwanzuro yasomye, yavuze ko n’ubwo iki gihugu cyakwikura mu bubasha bw’uru rukiko, gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda izakomeza kunyurana n’amategeko mpuzamahanga, kuko u Bwongereza bwasinye amasezerano menshi yayigonga.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yatangaje ko ababajwe n’icyemezo cy’uru rukiko, ariko ngo guverinoma ye izakora ibishoboka byose, ishyira mu bikorwa gahunda zitandukanye imaze amezi itegura, hagamijwe guhagarika ubwato bujyana abimukira mu gihugu.
Sunak yagize ati: “Uyu munsi twabonye icyemezo cy’urukiko kandi tugiye gutekereza ibyo twakurikizaho. Ntabwo ari byo twari twiteze ariko tumaze amezi make ashize dutegura uburyo bwose kandi turacyahagaze ku guhagarika ubwato.”
Mu mwanya uri imbere Sunak aragirana ikiganiro n’abanyamakuru ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga.
U Rwanda rwamaganye icyo cyemezo
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yagaragaje ko atemeranya na ruriya rukiko rwavuze ko u Rwanda rudatekanye.
Ati: “Ni umwanzuro ureba ubutabera bw’u Bwongereza, ariko aho tutemeranya n’uyu mwanzuro, ni aho uvuga ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye ku bashaka ubuhungiro n’impunzi, ko kandi bashobora gusubizwa aho baturutse.”
Yavuze ko ko hashize igihe kinini u Rwanda n’u Bwongereza bikorana mu guharanira ko abasaba ubuhungiro bisanga muri Sosiyete Nyarwanda, ikindi rukaba rwariyemeje “kubahiriza amahame mpuzamahanga”.
Ni ibishimangirwa no kuba rwaragiye rushimwa na HCR hamwe n’izindi nzego mpuzamahanga nk’”urugero rwiza mu kwita ku mpunzi.”
Yunzemo ati: “Muri iki gihe cyose cy’urubanza, twari duhugiye mu gukomeza gukora ibikorwa bigamije iterambere ry’Abanyarwanda, kandi dukorana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu gukemura ibibazo bikomeye byugarije Afurika n’Isi muri rusange. Imibereho myiza ya muntu ni ingenzi kuri twe, kandi tuzakomeza kuyiharanira.”