Nta gihindutse, urugendo rwa mbere ruzavana abimukira mu Bwongereza bazanwa mu Rwanda ruteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Kamena 2022, nyuma y’uko impande zombi zisinye amasezerano azatuma abimukira bagerageza kwinjira mu Bwongereza boherezwa mu Rwanda, aho bashobora gukomereza ubuzima bwabo.
Ni nyuma y’uko hari abatarishimiye amasezerano yerekeye bariya bimukira yasinywe hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza bari batanze ikirego bitambika ko bakoherezwa mu Rwanda. Aba barimo imiryango y’abagiraneza n’indi itandukanye bari bajyanye mu nkiko Guverinoma y’u Bwongereza bavuga ko bariya bimukira nibazanwa mu Rwanda bazaba badatekanye, bijyanye no kuba u Rwanda rukennye.
Urukiko rwateye utwatsi ibikubiye mu kirego cyabo rwanzura ko ku wa Kane w’icyumweru gitaha indege ya mbere itwaye abimukira igomba guhaguruka mu Bwongereza iza i Kigali.
Umucamanza Jonathan Swift yavuze ko kohereza bariya bimukira mu Rwanda bifite “inyungu rusange z’umunyamabanga wa Leta (Priti Patel) zo kubasha gushyira mu bikorwa ibyemezo by’abinjira n’abasohoka.”
Urukiko cyakora cyo rwemereye imiryango iharanira uburenganzira bw’abimukira kujuririra kiriya cyemezo cyarwo.