Urukiko rwategetse ko Donald Trump atabwa muri yombi kubera ibyaha birimo icyo akekwaho cyo kwishyura umukinnyi wa Filimi z’urukozasoni mu rwego rwo kumucecekesha, ngo ntavuge uko bakoranye imibonano mpuzabitsina.
Urukiko rw’akarere rwa Manhattan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuwa Kane tariki 30 Werurwe 2023 rwafashe icyemezo ku birego byaregwaga uwahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump, rwemeza ko atabwa muri yombi.
Donald Trump hemejwe ko atabwa muri yombi kubera amafaranga yahaye umukobwa wamamaye muri filimi z’urukozasoni, yifuza ko atamushyira hanze akavuga uko yitwaye ubwo basambanaga.
Donald Trump akurikiranweho gutanga amadolari ya Amerika 130.000 yahaye Stormy Daniel, icyamamare mu gukina amafilimi y’urukozasoni (prographie). Ubushinjacyaha bw’urukiko rw’akarere ka Manhattan rukaba rukomeje gushaka ibimenyetso bishinja uyu mugabo, wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uwahoze ari umunyamategeko wa Trump witwa Michael Cohen ni umwe mu bamushinja, watanze ubuhamya imbere y’Inteko y’abacamanza b’urukiko rwa Manhattan. Yemeza ko Daniels yahawe sheki mu minsi ya nyuma yo gusoza ibikorwa bya Donald Trump, byo kwiyamamaza murI 2016. Uburyo ayo mafaranga yatanzwemo bikavugwa ko butemewe n’amategeko.
Umutangabuhamya Michael Cohen ashinja kandi Donld Trump ko yahimbye inyandiko z’ubucuruzi nk’uko bigaragara mu nyandiko zijyanye n’urubanza rwa federasiyo ya Cohen, bivugwa ko Trump yazanditse ko amafaranga yishyuwe buri kwezi nk’amafaranga yishyuwe mu buryo bwemewe kandi yaratanzwe mu buryo butemewe.
Cohen aganira n’abanyamakuru ubwo yamaraga gutanga ubuhamya imbere y’abacamanza bakuru ba Manhattan mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatatu, yagize ati: “Ibi byose ni ibyo kubazwa. Kuri Trump.. agomba kuryozwa ibikorwa bye bidafututse.”
Donald Trump kuva dosiye ye yagezwa mu Bushinjacyaha ntiyigeze yemera ibyaha ashinjwa, ahubwo avuga ko byamuhimbiwe kubera gushaka kuburizamo ibikorwa bye byo kwimakaza Demukarasi.
Umwaka ushize, umushinjacyaha wo mu rukiko rwa Manhattan, Alvin Bragg, yatsinze urubanza sosiyete ya Trump yaregwagamo icyaha cyo kunyereza imisoro, kandi uwahoze ari umuyobozi ushinzwe imari, Allen Weisselberg, yemeye icyaha cyo kunyinyereza ariko ntibyagira ingaruka kuri Donald Trump.
Donald Trump agiye kuba Perezida wa mbere mu mateka ya Amerika utawe muri yombi.