Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023 yaburanye ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ubushinjacyaha bumusabira gufungirwa ahantu habugenewe.
Nkundineza yageze mu rukiko ahagarariwe n’umunyamategeko umwe muri babiri bamwunganira, Me Ibambe Jean Paul, yibutsa urukiko rwisumbuye umwanzuro w’urw’ibanze umufunga by’agateganyo, avuga ko atawemera, asobanura impamvu z’ubujurire bwe zirimo kuba umuryango we ugizwe n’umugore n’umwana w’amezi 10 ukesha imibereho, bityo ko yajya kuwitaho.
Uyu munyamakuru yabwiye urukiko ko arwaye, asaba uburenganzira bwo gutumiza imiti kuri farumasi. Perezidante w’iburanisha yahise amuha uburenganzira bwo kwicara, ati: “Niba wumva utameze neza.” Yahawe intebe aricara, Me Ibambe akomeza gusobanura ko nta mpamvu zikomeye zituma umukiriya we akekwaho ibyaha.
Me Ibambe yasubiyemo ko Nkundineza atakoze ibyaha bine ashinjwa, ahubwo ko yakoze amakosa y’umwuga, ibibazo biyashingiraho byakabaye bikemurirwa mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC. Yasobanuye uburyo RMC yatumijeho uyu munyamakuru, agaragaza ko uru rwego rwabonye neza ko atari ibyaha yakoze.
Indi mpamvu Me Ibambe yatanze “Ni uko mu byaha harimo icyitwa gukwirakwiza ibihuha ariko twari twagaragarije urukiko ko Jean Paul nta nkuru yigeze avuga y’igihuha. Ibyo yavuze byose ni ibyabaye mu rubanza rwa Ishimwe Dieudonné. Yabivugaga afite aho yabikuye.”
Icyo guhohotera uwatanze amakuru, kuvuga nimero (codes) z’abatangabuhamya, Me Ibambe yavuze ko haba mu rukiko, haba no hanze yarwo, zari zaramaze gushyirwa hanze. Ati: “Sinzi niba Jean Paul hari uwo yagiye agatega abantu mu nzira. Ese iri hohotera warihuza ute n’ibintu Jean Paul yavuze ko byabaye?”
Icyo gutukana mu ruhame, Me Ibambe yavuze ko haramutse harabayeho gutukana mu ruhame, hari icyo amahame y’umwuga w’itangazamakuru ateganya ku muntu watukanye. Yasobanuye ko mbere y’uko umukiriya we aregwa, yibwirije akosora ibyo yatangarije kuri YouTube. Ati: “Agace kagaragaramo icyateje impagarara, Jean Paul yaragakosoye.”
Me Ibambe yagarutse ku kuba umukiriye we arwaye, avuga ko ari indi mpamvu yatuma rukwiye gutegeka ko arekurwa by’agateganyo.
Nkundineza yavuze ko umushinjacyaha amubeshyera
Ubushinjacyaha (buhagarariwe n’umuntu umwe). Bwavuze ko buteramanya na Nkundineza n’umunyamategeko we bavuze ko nta mpamvu zituma akekwaho ibyaha. Bwabanje buvuga ko icya mbere yemera ko yakoze ibyaha, buti: “Bivuga ko Jean Paul yemeranya n’urukiko ko ibyo akekwaho yaba yarabikoze.”
Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Nkundineza ateramanya n’umunyamategeko we ku kuba yahagarika umwuga by’agateganyo. Ibyo ngo biri mu mwanzuro uregwa yahaye urukiko, kandi aremeza ko ari indi impamvu yumvikanisha ko uyu munyamakuru akomeza gufungwa. Ariko uyu munyamakuru we yasobanuye ko impamvu ari uko uyu mwuga ari wo akesha ibyo atungisha umuryango we.
“Dusanga nta hantu urukiko rwari guhera rutegeka ko Jean Paul afungurwa by’agateganyo.” Ni ko umushinjacyaha yavuze. Yanashingiye ku kuba ibyaha uyu munyamakuru akurikiranweho byatuma ahanisha igifungo byibura cy’imyaka ibiri. Ati: “Ibyaha byose Jean Paul akurikiranweho, umushingamategeko yabiteganyirije igifungo kirenze imyaka ibiri. N’ubwo bari kumujyana mu bunzi, Jean Paul yari gufungwa.”
Umushinjacyaha yise Nkundineza “criminel” (umunyacyaha), avuga ko aho kugira ngo ajye hanze, akomeze gukora ibyaha, “yashyirwa ahantu”, “mu nzu yabugenewe” akazaburana arimo.
Me Ibambe yamanitse ikiganza, abwira urukiko ko umushinjacyaha ahutaje Nkundineza, “amwita umunyabyaha (criminel)” kandi itegeko riha ukekwaho uburenganzira bwo gukomeza kwitwa umwere mu gihe atarahabwa n’icyaha.
Nkundineza yabwiye Perezidante w’iburanisha ko umushinjacyaha ari kumubeshyera ko yemera ibyaha aregwa, uyu mucamanza amusubiza ko umushinjacyaha ari umuburanyi, bityo ko afite uburenganzira bwo kuvuga uko yumva ibintu. Ati: “Ni umuburanyi, ni uburenganzira bwe.”
Umushinjacyaha arahamya ko ibyo Nkundineza yakoze atari amakosa y’umwuga, ahubwo ngo ni ibyaha. Uyu munyamakuru we yari yitwaje agatabo k’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru, ka RMC, kagaragaza uburyo amakosa y’umwuga n’ibyaha bitandukanye.
Umushinjacyaha ati: “Abatangabuhamya bahawe codes kugira ngo amazina yabo atajya hanze. Ni protection y’abatangabuhamya, ni ko amategeko abiteganya. Abatangabuhamya bafite impungenge ko bashobora guhura n’ibibazo, bashobora kuba bahohoterwa.” Yagaragazaga uburyo uyu munyamakuru yaba yarakoze icyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru.
Yasubiyemo amagambo Nkundineza yigeze gukoresha mu kiganiro cyatambutse kuri YouTube, ahamya ko agize icyaha cyo gutukanira mu ruhame. Yagize ati: “ ’Mutesi ni mafia, Mutesi ni impolie, ni akagome’, ni ugutukana mu ruhame.”
Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Nkundineza yakoze ibi byaha kandi ngo “Umunyamategeko we arigiza nkana”. Yamusabiye ko urubanza rwe rwihutishwa, umunyamakuru agahanwa. Ati: “Icyo umunyamategeko yakabaye asaba ni uko urubanza rwakabaye vuba, ahabwa ibihano. Turasaba ko urukiko rwakwakira ubujurire bwa Jean Paul ariko rukemeza ko nta shingiro, bityo urukiko rwaba rutanze ubutabera.”
Amahame y’itangazamakuru yagarutsweho, imikorere y’Ubugenzacyaha iranengwa
Nkundineza yafashe agatabo k’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru, asobanura uburyo RMC ikemura ibibazo byitwa ibyo gutukana. Yatanze urugero kuri Radio Ubuntu Butangaje yarezwe gutambutsa ubutumwa butuka abagore, ko itigeze ijyanwa mu mategeko, ahubwo ko RMC yayihagaritse, agaragaza ko ikibazo cye cyakabaye gikemukira muri uru rwego.
Uyu munyamakuru yavuze ko umushinjacyaha ashaka “gukubita hasi” urwego rumaze imyaka 10 rukora, asobanurira urukiko uburyo ibibazo bye bijyanye n’umwuga byari bisanzwe bikemukira muri RMC, asubiramo ko atumva uburyo umushinjacyaha ashaka gutesha agaciro amahame agenga umwuga.
Kuri nimero z’abatanze ubuhamya mu rubanza rwa Ishimwe Dieudonné, Nkundineza yagize ati: “Icy’amazina n’amacodes, ntekereza ko abatanze ubuhamya ari abantu. Hari ubwo avayo akakubwira ati ’Mvuye gutanga ubuhamya.’ Bamwe muri bo bambwiye ko ubushinjacyaha buri kubasaba gutanga ubuhamya bushinja Ishimwe Dieudonné, kandi bataba batarabishakaga. Batatu muri abo bakobwa bitabiriye ubukwe bwa Ishimwe, bambarira umugore we.”
Aremeza ko yakoze ikosa mu nkuru yashyize kuri YouTube Kandi ko ubwo yabonaga harimo amarangamutima menshi, yayikosoye mbere y’uko ahamagazwa.
Ati: “Ubugenzacyaha bwagendeye ku marangamutima ya social media. Ubugenzacyaha bwarabishatse burabibura. Mutesi Jolly yatanze ikirego tariki ya 16, umunsi nafungiweho. Aho Ubugenzacyaha ntibwashingiye ku marangamutima? Mutesi yatanze ikirego RIB yamfunze. Ikirego cyatanzwe nyuma y’uko mfungwa.”
Me Ibambe yagaragaje ku bucucike buri mu magereza bwagaragajwe n’inzego zirimo komisiyo ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwantu, buterwa n’imanza nyinshi zimara igihe kini zitegereje kuburanishwa, abishingiraho asaba ko umukiriya we atajyanwa mu igororero ngo yongere ubwo bucucike.
Icyemezo cy’urukiko kuri ubu bujurire kizatangazwa tariki ya 7 Ukuboza 2023, saa munani z’amanywa.