Urukiko rw’Ubujurire rw’i Londres mu Bwongereza rwanzuye ko gahunda ya Gyuverinoma y’icyo gihugu yo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye rwihishwa, inyuranyije n’amategeko.
Ni gahunda yari yitezweho gutanga umusanzu mu kugabanya umubare w’abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe, banyuze mu nzira z’amazi mu bwato butoya.
Ni mu gihe mu masezerano yashyizweho umukono mu mwaka ushize, u Rwanda rwemeye kwakira aba bimukira, bagahabwa amahirwe yo gutangira ubuzima bushya.
Ni amasezerano ataravuzweho rumwe n’inzego nyinshi, ku buryo indege ya mbere yagombaga gutwara aba bimukira yahagaritswe n’icyemezo cyUrukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa muntu, (ECHR) yiteguye guhaguruka.