Polisi y’Amerika irimo gushakisha imfungwa yatorotse gereza iregwa ibyaha by’ubwicanyi, hamwe n’umucungagereza waburanye na yo bigatuma impungenge ziba nyinshi ku buyobozi kubera umucungagereza wabuze bakeka ko ashobora kuba yashimuswe n’iyo mfungwa.
Imfungwa Casey White n’umucungagereza Vicki White, barehuka kubonwa ku wa gatanu mu gitondo ku biro bya polisi by’akarere ka Lauderdale muri leta ya Alabama. Madamu White yavuze ko yari ajyanye iyo mfungwa gukorerwa igenzurwa ry’ubuzima bwo mu mutwe, ariko nyuma abategetsi batahuye ko icyo gikorwa kitari cyashyizwe kuri gahunda.
Abategetsi barimo gukora iperereza ku kumenya niba Madamu White yarafashije iyo mfungwa gutoroka, cyangwa niba iyo mfungwa yaramushimuse.
Nubwo bahuje izina, aba bombi nta sano bafitanye. Abategetsi bavuga ko Casey White akwiye gufatwa nk’umuntu “witwaje intwaro kandi uteje akaga gakomeye” – ku ruhande rumwe bitewe n’uko ubu ashobora kuba afite imbunda y’uwo mupolisi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatanu, umupolisi mukuru w’akarere ka Lauderdale, Rick Singleton, yavuze ko Madamu White yavuye kuri gereza hamwe n’iyo mfungwa ahagana saa tatu n’iminota 30 za mu gitondo (9h30) ku isaha yaho. Yabwiye bagenzi be bakorana ko agiye kumugeza ku rukiko ngo akorerwe isuzumwa ry’ubuzima bwo mu mutwe.
Umupolisi mukuru Singleton yongeyeho ko uwo mupolisi yavuze ko nyuma yaho yari kujya kwa muganga kuko (umupolisi) yumvaga atameze neza. Nyuma gato ya saa tanu z’amanywa ku isaha yaho, hari umuntu wabonye imodoka y’uwo mupolisi iparitse ahaparikwa imodoka ho ku iduka rinini.
Ahagana saa cyenda n’iminota 30 z’amanywa, abategetsi batahuye ko iyo mfungwa itagaruwe muri gereza, kandi nta n’umwe washoboraga kuvugana n’uwo mupolisi.
Urwego rw’Amerika rugenzura iyubahirizwa ry’amategeko – ruzwi nka US Marshals Service – rwashyizeho igihembo kigera ku madolari 10,000 (miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda) ku muntu watanga amakuru yatuma Casey White yongera gufatwa, ndetse n’ajyanye n’ahantu Vicki White aherereye.
Mu itangazo, Marty Keely wo muri US Marshal Service yagize ati: “Byemezwa ko Casey White ateje inkeke ikomeye ku mupolisi no kuri rubanda”.
Umupolisi mukuru Singleton yavuze ko Madamu White amaze imyaka hafi 25 akora muri uru rwego rwa polisi. Ni umuyobozi wungirije wa gereza, kandi zimwe mu nshingano ze harimo gutegura ibyo kujyana imfungwa ku rukiko. Yasobanuye ko icyemezo cye cyo kujyana imfungwa ku rukiko we wenyine cyarenze ku mategeko, kuko umuntu nk’uwo uregwa icyaha gikomeye gutyo ubusanzwe aherekezwa n’abapolisi babiri.