Igipolisi cyo muri Afurika y’Epfo cyasanze imirambo igera kuri 17 mu kabyiniro gaherereye mu Mujyi wa East London nk’uko byemezwa n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu dore ko ngo hari n’abandi benshi bakomeretse.
Ibitangazamakuru bivuga ko imirambo yabonetse ahitwa Enyobeni Tavern mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki ya 26 Kamena. Amakuru ataragenzurwa neza aravuga kandi ko abandi benshi bakomeretse mu gihe imibare ishobora kwiyongera.
Umuvugizi wa polisi yatangarije televiziyo ya Newzroom Africa ati: “Ibintu bijyanye n’ibyabaye biri gukorwaho iperereza ubu tuvuga.” Brigadier Tembinkosi Kinana yakomeje agira ati: “Ntabwo dushaka kugira icyo tuvuga kuri iki cyiciro.”
Amakuru ya BBC yerekana ko umubare munini w’abakozi bashinzwe ubutabazi bari kuri ako kabyiniro, gaherereye mu ntara ya Cape y’Iburasirazuba.
Umuyobozi w’igipolisi muri iyi ntara, Nomthetheleli Lilian Mene, yabwiye South African Broadcasting Company (SABC) ko hakekwa ko umubyigano ari wo wateye izo mpfu. SABC ikaba ivuga ko abantu bane bajyanwe mu Bitaro.
Brigadier Kinana yabwiye abanyamakuru ko benshi mu basanzwe bapfuye ari abasore n’inkumi bafite hagati y’imyaka 18 na 20.
Ababyiboneye babwiye ikinyamakuru Daily Dispatch ko imirambo yari irambaraye nk’aho abantu bagize gutya bagata ubwenge bakitura hasi cyangwa barozwe. Umuvugizi w’ishami ry’ubuzima muri Cape y’Iburasirazuba yabwiye News24 ko imirambo yajyanywe mu buruhukiro butandukanye