Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA, cyahagaritse ishami ry’uruganda rwa JIBU rutunganya rukanacuruza amazi riherereye mu murenge wa Kanombe w’akarere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali.
FDA isobanura ko tariki ya 8 Kamena 2022, yafashe ibipimo by’amazi JIBU itunganyiriza muri iri shami riherereye mu kagari ka Kabeza, isanga atujuje ubuziranenge.
Ibaruwa iki kigo cyandikiye uru ruganda tariki ya 16 Kamena 2022, nyuma y’ibyavuye muri iri suzuma, igira iti: “Musabwe guhita mufunga ibikorwa kandi ntimwemerewe gutunganya cyangwa gukwirakwiza ibicuruzwa byanyu ku isoko mutarabihererwa uburenganzira na Rwanda FDA. Musabwe kandi kumena ibi bicuruzwa mu buryo bwiza.”
Uru ruganda rwamenyeshejwe ko nirutubahiriza iri bwiriza, ruzafatirwa ibindi bihano.
Mu kiganiro JIBU iherutse kugirana n’abanyamakuru cyakurikiye ukwinuba kw’abakiriye b’uru ruganda bavugaga ko rusigaye rubagurisha amazi mabi, Uwamahoro Rehema uhagarariye abacuruzi barwo yavuze ko bacuruza amazi yujuje ubuziranenge, asobanura ko ikibazo ari abamamyi barwiyitirira.
Uwamahoro muri iki kiganiro cyabaye tariki ya 9 Kamena 2022 yagize ati: “Ikibazo cy’uko hari bamwe mu bavuga ko hari amazi ya JIBU arimo umucanga ntabwo ari byo. Twebwe uburyo dutunganyamo amazi mwese mwabibonye dukoresha ikoranabuhanga ku buryo amazi yacu asohoka yizewe ku kigero cya 99.9 %.”
Yemeje kandi ko hari abacuruzi bakora amanyanga yo kwiyitirira uru ruganda bamaze kugezwa mu rwego rw’ubugenzacyaha, RIB. Ati: “Hari bamwe mu bacuruzi bafashwe bakora ayo manyanga, bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB.”
Iki kibazo ku mazi atunganywa na JIBU kivugwa mu bice bitandukanye by’igihugu.