Nyuma y’amezi atandatu imirwano ihagaze hagati ya M23 na FARDC, Perezida wa DRC Tshisekedi yahamirije UN ko bagomba gusenya M23 vuba, ibyaje byiyongera ku kwegereza ingabo hafi y’umugi wa Goma ku mpande zombi ibigaragara ko ari ho urugamba ruzaremera nta kabuza kuko umunsi ntarengwa FARDC yari yatanze wageze none.
Hari hashize amezi agera kuri atandatu nta mirwano iri kuba hagati y’ingabo za Leta ya Repubulila Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC ndetse n’umutwe witwaje intwaro wa M23, nubwo uyu mutwe wanyuzagamo ukarasana n’indi mitwe yo muri icyo gihugu.
Magingo aya, ibimenyetso birerekana ko imirwano isaha n’isaha iratangirira mu mugi wa Goma, cyane ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC Christophe Lutundula yari yatanze itariki ya 24 Nzeri 2023 nk’umunsi ntarengwa M23 igomba kuva mu bice byose yafashe.
Perezida wa DRC Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo uri i New York mu nama y’Umuryango w’Abibumbye, yahamije ko nta biganiro by’amahoro bagomba kugirana na M23, ko ahubwo mu minsi mike irabona isomo rya gisirikare. Ni mu gihe M23 nayo itangaza ko niba ari intambara FARDC ibashakaho bazayibona ntakabuza.
Raporo z’imiryango inyuranye ikorera muri DRC, zigaragaza ko mu gihe gishize batarwana, impande zose zakajije ibirindiro byazo ndetse bakagura n’intwaro nshya ndetse bakongera n’umubare w’ingabo. Nka FARDC yaguze dorone mu Bushinwa ndetse igura n’izindi ndege z’intambara.
Umuyobozi wa Sosiyite sivile muri Teritwari ya Nyiragongo, Jean Claude Mambo Kawaya aheruka gutangaza ko M23 iri gukusanyiriza ingabo zayo muri Kibumba bikaba ari mu bilometero 20 uvuye i Goma.
Aha muri Nyiragongo kandi, havutse umutwe witwa UFPC (Union des Forces Patriotiques du Congo) ukaba ugizwe n’urubyiruko rukomoka muri ako gace, aho bavuga ko baje kwirukana M23 ku butaka bwabo.
Imirwano ya M23 na FARDC ikaba yari yarahagaze bitewe nuko ingabo zo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba zari zerekeje ku rubuga rw’imirwano aho zafataga ibice M23 yari yarekuye kubera amasezerano ya Nairobi na Luanda yo guhagarika intambara.
Nubwo kugeza magingo aya izi ngabo zikiri muri DRC, ariko kandi haribazwa icyo zizakora mu gihe urugamba rwakambikana ku mpande zombi.