Urubanza rw’umubyinnyi w’indirimbo zigezweho Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Titi Brown ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure rwongeye gusubikwa ku nshuro ya kane rwimurirwa tariki 18 Gicurasi 2023.
Uru rubanza ruregwamo byari biteganyijwe ko ruba kuri uyu wa 14 Werurwe 2023, rugutangira saa mbiri za mu gitondo ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko habanje kuburanishwa izindi manza kuko ku rukuta rumanikwaho imanza hariho imanza zirenze 10.
Izindi manza zarangiye maze urw’uyu mubyinnyi rugezweho rwongera gusubikwa kubera kubura dosiye ye mu rukiko, rwimuriwe ku itariki 18 Gicurasi 2023 saa tatu za mu gitondo.
Mu Kuboza 2021 ni bwo urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Tity Brown afungwa iminsi 30 y’agateganyo ahita ajurira ariko ubujurire bwe buteshwa agaciro n’urukiko rwisumbuye.
Uyu musore akurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.
Umubyeyi w’uyu mwana bivugwa ko Titi Brown yaba yarateye inda, avuga ko yohereje umwana we gusura nyirarume mu biruhuko, atashye avuga ko yarwaye igifu, bagiye kumuvuza mu bitaro bya Kibagabaga nyuma isuzuma ryakozwe n’abaganga, ryagaragaje ko atwite.
Umwana abajijwe uwamuteye inda, yavuze ko yagiye gusura Titi Brown mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama bikarangira amusambanyije.
Ku busabe bw’umwana, iyi nda yakuwemo hafatwa ibizamini nyuma yo kuyikuramo bihuzwa n’ibya Tity Brown, Ubushinjacyaha bukaba bwaragaragarije urukiko ko hari raporo ya muganga igaragaza ko basanze ari uyu mubyinnyi wamuteye inda.