Urukiko rw’ubujurire kuri uyu wa 10 Gashyantare 2022 rwafashe icyemezo cyo gusubika urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abandi 21 bareganwa ku byaha by’iterabwoba.
Impamvu y’isubika ry’uru rubanza itewe n’ikibazo cy’uburwayi bw’umutima umwe mu baburanyi witwa Munyaneza Anastase yagize, nk’uko byemejwe n’umwunganizi we mu by’amategeko na raporo ya gereza afungiwemo.
Umunyamategeko wunganira Munyaneza yasabye ko urubanza rusubikwa, ashyigikirwa na bagenzi be bunganira abandi baburanye bashingiye ku ngingo z’amategeko ndetse n’Ubushinjacyaha.
Perezida w’iburanisha yimuriye by’agateganyo urubanza tariki ya 16 Gashyantare 2022, ishobora guhinduka bitewe n’ikizagaragara muri raporo ya muganga igaragaza uko ubuzima bwa Munyaneza buhagaze.
Mu gihe Munyaneza yazaba yarakize, urubanza ruzaba, ariko abaregwa, ababunganira n’ubushinjacyaha; bamenyesheje ko ku wa 15 Gashyantare bazamenya niba urubanza ruzaba cyangwa rutazab